APR FC na Pyramids FC mu mukino wa CAF Champions League: Igice cya mbere kirangiye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku kibuga cya Stade Amahoro, ikipe ya APR FC yakiriye Pyramids FC yo mu Misiri mu mukino w'ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League. Igice cya mbere cy'uyu mukino cyaranzwe n'uburyo bwinshi bwatewe imbere y'izamu, ariko amakipe yombi ntiyabasha kubona igitego.

Ikipe ya Pyramids FC yatangiye isatira cyane, ikoresheje Fiston Kalala Mayele na Mostafa Mohamed Fathi. Ku munota wa 36, Karim Hafez yazamukanye umupira ku ruhande rw'ibumoso awuhindura mu rubuga rw'amahina, gusa Mostafa Fathi ntiyabasha gushyira umupira mu izamu nyuma yo kurekura ishoti ryakomwe na ba myugariro ba APR FC ntiryatanga umusaruro.

Ku munota wa 35, ikipe ya APR FC yihariye umukino mu buryo bugaragara, aho umukinnyi Seidu Dauda Yussif yafashe icyemezo cyo kurekura ishoti riremereye gusa  ryakomwe n'igiti cy'izamu ntiryatanga umusaruro.

N'ubwo APR FC yari yakoze ibishoboka byose mu minota ya mbere ngo ibe yatsinda igitego ntibyari byoroshye guca muri ba myugariro b'ikipe ya Pyramids FC barimo na Ahmed Chibi wakomeje kugaragaza ubushobozi bwo guhagarika abataka ba APR FC.

Ku munota wa 45+1, Mamadou Lamine Bah wa APR FC yagerageje  uburyo mu mukino ubwo yatwaraga umupira Fiston Kalala Mayele, akawutanga neza kuri Mugisha Gilbert, gusa ntibyabahiriye kuko ba myugariro ba Pyramids FC bitabaye bagarura umupira.

Igice cya mbere cyongeweho iminota ibiri, ariko amakipe yombi yabaye maso mu bijyanye n'ubwirinzi, bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0. APR FC yakomeje kugaragaza ubushake bwo kwiharira umukino, cyane cyane binyuze mu bakinnyi bayo bo hagati nka Dauda Yussif na Taddeo Lwanga, ariko kubona igitego biranga.

Amakipe yombi yerekeje mu rwambariro nyuma yo kunganya ubusa ku busa



Source : https://yegob.rw/apr-fc-na-pyramids-fc-mu-mukino-wa-caf-champions-league-igice-cya-mbere-kirangiye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)