APR FC yanganyirije na Pyramids FC ku Mahoro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yanganyije igitego kimwe kuri kimwe na Pyramids FC muri CAF Champions League, urugendo rwo matsinda ruzamo ibihekane.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024 APR FC yari yakiriye Pyramids FC mu mukino ubanza w'ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League.

Umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri tariki ya 21 Nzeri, ikipe izakomeza izahita ijya mu matsinda ya CAF Champions League.

Umutoza wa APR FC akaba yari yahisemo kubanzamo 11 yakoresheje asezerera Azam FC.

Yari yabanjemo; Pavelh Ndzila, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Niyigena Clement, Taddeo Lwanga, Seidu Dauda Yussif, Mahamadou Lamine Bah, Ruboneka Bosco, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy

Mu minota 15 ya mbere y'umukino wabonaga amakipe yombi akinira mu kibuga agerageza kurema uburyo bw'ibitego ariko nta bufatika bwabonetsemo.

Ku munota wa 17, Karim Hafez yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ariko Pavelh Ndzila kuwufata ngo awugumane biranga, gusa habuze umukinnyi wa Pyramids FC ushyira mu izamu.

Ku munota wa 22, Ruboneka Bosco yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umunyezamu Ahmed Naser awukuramo.

Muri iyi minota APR FC yari yashyize igitutu kuri Pyramids, yisirisimbya imbere y'izamu rya yo.

Ku munota wa 36, Seidu Dauda yateye ishoti rikomeye ariko umupira unyura hanze gato y'izamu. Amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego ndetse iza no kukibona ku munota wa 50 cyitsinzwe na Mohamed Chibi, ni ku mupira wari utewe mu izamu na Mamadou Sy.

Ku munota wa 63, Mugisha Gilbert yacomekewe umupira mwiza ariko ateye mu izamu unyura hejuru.

Ku munota wa 64, APR FC yakoze impinduka za mbere, Taddeo Lwanga wagize umukino mwiza yasimbuwe na Aliou Souane.

Ku munota wa 75, APR FC yakoze impinduka za kabiri, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah bavuyemo hinjiramo Victor Mbaoma na Richmond Lamptey.

APR FC yaje kwishyurwa iki gitego ku munota wa 83 gitsinzwe na Fiston Kalala Mayele ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Ku munota wa 90, Tuyisenge Arsene na Niyibizi Ramadhan binjiye mu kibuga basimbura Mugisha Gilbert na Seidu Dauda bavuyemo. Umukino warangiye ari 1-1.

Wari umukino utoroshye
Taddeo Lwanga yari yahawe misiyo yo kubuza Ramadan Sobhi gukina
Pavelh Ndzila yakoze akazi gakomeye
11 APR yabanje mu kibuga
11 Pyramids FC yari yabanjemo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yanganyirije-na-pyramids-fc-ku-mahoro-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)