APR FC yari yahize kugera mu matsinda ya CAF Champions League yasezerewe na Pyramid yo mu Misiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR FC yasezerewe na Pyramid mu mikino ya CAF Champions League biyibuza gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho cy'amatsinda nk'uko yari yabyihaye nk'intego.

Uyu mukino wagiye gutangira abakunzi n'abafana  ba APR FC bafite icyizere cyo kwitwara neza mu mukino wo kwishyura, ni nyuma y'uko bari banganyije n'ikipe ya Pyramid mu mukino ubanza igitego kimwe kuri kimwe.

Ku isaha ya saa mbiri z'umugoroba I Kigali nibwo umukino watangiye aho umutoza Darkonovic yari yahisemo gukoresha  Pavelh Ndzila (GK), Niyomugabo Claude (c), Taddeo Lwanga, Mamadou Sy, Mugisha Gilbert, Niyigena Clement, Mahamadou Lamine Bah, Byiringiro Gilbert, Yussif Dauda Seidu, Ruboneka Jean Bosco na Nshimiyimana Yunussu.

uyu mukino watangiye ikipe ya APR fc isatira kuko yaribizi neza ko kubona igitego biyifasha kuyobora umukino ku munota wa cumi (10) , aho Dauda yatsindiye igitego cya mbere, ku burangare bwabamyugariro ba pyramid.

Umukino wakomeje amakipe yombi agerageza uburyo bwo gushaka igitego ariko bikagorana, mbere y'uko igice cya mbere kirangira  Pyramids FC yaje kubona igitego ku munota wa 45 cyatsinzwe na Chibi, amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-1.

Mu gice cya kabiri APR FC yatangiye ikora impinduka Mugisha Gilbert utagaragaye mu gice cya mbere yaje gusimburwa na Chidiebere Nwobodo Johnson, yazanye  imbaraga mu busatirizi aho ku munota wa 47 yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw'amahina maze aha umupira mwiza Ruboneka Bosco ariko ashyize mu izamu umunyezamu arawufata.

Pyramid yaje kubona  igitego cya kabiri ndetse ikibona ku munota wa 67 cyatsinzwe na Fiston Kalala Mayele.

Umukino ugana ku musozo apr  gutsindwa igitego cya 3 kuri penaliti yinjijwe na Karim Hafez ku munota 90,  nyuma y'ikosa Byiringiro Gilbert yakoreye Mahmoud Abdelsabour.

APR FC izagera mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Nzeri2024, yasone Umukino urangiye ari 3-1, ihira isezererwa ku giteranyo cy'ibitego 4-2.

The post APR FC yari yahize kugera mu matsinda ya CAF Champions League yasezerewe na Pyramid yo mu Misiri appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yari-yahize-kugera-mu-matsinda-ya-caf-champions-league-yasezerewe-na-pyramid-yo-mu-misiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yari-yahize-kugera-mu-matsinda-ya-caf-champions-league-yasezerewe-na-pyramid-yo-mu-misiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)