APR WBBC yatsinze Kepler WBBC, ikatisha itike yo kuzakina umukino wa nyuma wa Rwanda Cup - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR WBBC yageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup nyuma yo gutsinda Kepler WBBC ku manota 59-57 mu mukino w'ishiraniro wabereye muri Kigali Arena.

 

Uyu mukino wari ufite agaciro gakomeye kuko washyiraga ikipe izatsinda mu nzira yo guhatanira igikombe na REG WBBC mu mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 20 Nzeri 2024.

Kepler WBBC yatangiye umukino neza mu gace ka mbere aho yatsinze APR WBBC ku manota 13-07, ariko mu gace ka kabiri APR W BBC yagarutse ikomeye itsinda Kepler W BBC ku manota 9-12.

 

Nubwo Kepler W BBC yageragezaga kugaruka mu gace ka gatatu itsinda amanota 20-16, APR WBBC yakomeje kwihagararaho mu gace ka nyuma itsinda ku manota 21-18, bihesha intsinzi ikipe y'ingabo z'igihugu.

 

Mu bakinnyi bagaragaye cyane muri uyu mukino, Uwimpuhwe Henriette wa Kepler WBBC yatsinze amanota 24, ari nawe watsinze menshi muri uyu mukino. Kantore Sandra wa APR WBBC, nawe yaranzwe n'imbaraga nyinshi, atsinda amanota 19.

 

Iyi ntsinzi yahaye APR WBBC amahirwe yo gukina umukino wa nyuma wa Rwanda Cup aho izacakirana na REG WBBC mu mukino utegerejwe n'abakunzi ba Basketball mu Rwanda, uzaba ku wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri 2024.

 



Source : https://yegob.rw/apr-wbbc-yatsinze-kepler-wbbc-ikatisha-itike-yo-kuzakina-umukino-wa-nyuma-wa-rwanda-cup/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)