Arenga miliyari 7 Frw ashorwa mu kugurira ibikoresho abiga imyuga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibikoresho byifashihwa mu mikoro ngiro, ntibigire ikindi bikoreshwa ahubwo bikajugunywa. Birimo nk'amatara, sima, za prises n'ibindi bitandukanye.

Kuzamura ingengo y'imari yo kugura ibyo bikoresho ni kimwe bikomeje kuzamura ireme ry'uburezi nk'uko bigaragazwa na bamwe mu bayobozi b'amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro babigaragaza.

Umwe mu baganiriye na RBA ati 'Ukurikije uko twigishaga mbere aho tutahabwaga ibikoresho n'uko twigisha uyu munsi tubihabwa biratandukanye. Ubu usaba ibikoresho dukeneye byose tukabihabwa, bigatuma abana biga neza bagasohoka bafite ubumenyi bwifuzwa.'

Umuyobozi ushinzwe integanyanyigisho mu kigo cy'igihugu gishinzwe amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro, RTB, Rwamasirabo Aimable, yagaragaje ko ingengo y'imari y'ibyo bikoresho yazamuwe mu myaka itatu ishize, ari na byo bikomeje guteza imbere uburezi butangwa muri urwo rwego.

Mu myaka itatu ishinze ingengo y'imari yo kugura ibikoreho byigashishwa mu masomo y'imyuga n'ubumenyi ngiro yavuye kuri miliyari zirenga 5 Frw, igera kuri miliyari 7,2 Frw.

Rwamasirabo ati 'Murumva namwe abanyeshuri biga hatari imikoro ngiro, biga mu buryo bw'amagambo gusa, ibidafasha cyane, ariko iyo ibyo bikoresho bibonetse ya magambo ajya mu bikorwa. Dufite ubuhamya bw'abikorera bavuga ko abana basohoka muri TVET ko baba bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo.'

Guverinoma y'u Rwanda yihaye gahunda y'uko mu mwaka wa 2024 imirenge yose yo mu gihugu izaba ifite nibura ishuri rimwe ry'imyuga n'ubumenyi ngiro, mu gihe ayo mashuri azaba yakira 60% by'abanyeshuri barangije icyiciro rusange.

Mu mpera za 2023 hatangajwe ko mu myaka ibiri yari ishize hubatswe amashuri yigisha imyuga n'ubumenyingiro arenga 200 yiyongereye ku yandi yari asanzwe ku buryo ubu ageze kuri 556 mu gihugu hose.

Umwaka w'amashuri wa 2022/2023 warangiye abiga mu mashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyi ngiro bakabakaba 40% by'abiga mu mashuri yisumbuye.

RTB igaragaza ko 86% by'abasoza amasomo mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro babona akazi nibura nyuma y'amezi atandatu basoje amasomo.

U Rwanda rufite intego ko abava mu cyiciro rusange bangana na 60% bazajya bakomereza mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/arenga-miliyari-7-frw-ashorwa-mu-kugurira-abiga-imyuga-ibikoresho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)