Arenga miliyari 7,8 Frw amaze guhabwa impunzi n'abazakiriye bafite imishinga ibyara inyungu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umushinga waje guhangana n'ibibazo byashoboraga kuvuka kuko niba impunzi zitujwe mu gace runaka, byanze bikunze hari serivisi zagombaga gusaranganywa.

Niba ari mu ishuri abigaga mu ishuri rimwe bagombaga kwiyongera, kwa muganga bikaba uko amazi akaba make kuko abayakoresha biyongereye.

Ni ibibazo byagombaga gukurikiranirwa hafi, aho kugira ngo Abanyarwanda babone impunzi nk'umuzigo ahubwo bazibonemo amahirwe y'ubufatanye mu kwiteza imbere.

Mu guhangana n'ibyo bibazo u Rwanda rwatangije umushinga wa miliyari 80 Frw wo gufasha impunzi n'abazakiriye.

Yagombaga gukoreshwa mu bice bitandukanye birimo n'icyo gushyigikira abafite imishinga itandukanye ibyara inyungu, bigakorwa na Banki y'Iterambere y'u Rwanda (BRD) ibinyujije mu bigo by'imari ikorana na byo.

Ni ibigo by'imari 10 birimo Inkomoko Capital Ltd, Banki ya Kigali, BPR Bank Rwanda Plc, RIM Ltd, Tsimbura SACCO, Umutanguha Finance Company, Umurage SACCO, Cogebanque, Equity Bank na Bank of Africa.

Uhawe inguzanyo muri izo banki yishyura igice kimwe akunganirwa bijyanye n'icyiciro cy'inguzanyo yasabye.

Usaba iri munsi ya miliyoni 5 Frw ahabwa nkunganire ya 50%, usaba iri hagati ya miliyoni 5 Frw na miliyoni 25 Frw akunganirwa kugera kuri 40% mu gihe usabye iri hejuru ya miliyoni 25 Frw yunganirwa kugeza kuri 30%.

Abamaze guhabwa inkunga ya ziriya miliyari zirenga 7,8 Frw bangana 4991. Ni abo mu turere 11 twabayemo cyangwa turimo impunzi, twa Gicumbi, Kirehe, Gatsibo, Karongi, Gisagara, Huye, Nyamagabe, Bugesera, Kicukiro Nyarugenge na Gasabo.

Umuhuzabikorwa wa Jya Mbere muri BRD, William Furaha yabwiye IGIHE ko uyu mushinga ukomeje kugira impinduka ku mpunzi n'abazakiriye mu buryo bugaragara.

Ati 'Abangana na 18.879 bungukiye muri Jya Mbere mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, aho amafaranga bibjiza yiyongereye babikesha uwo mushinga. Abamaze guhabwa akazi binyuze mu mishinga yatewe inkunga bangana na 18.111 bagizwe n'impunzi 35% n'abazakiriye 65%.'

Uyu muyobozi yavuze ko abantu 1107 bamaze guhugurwa ku bijyanye no kwihangira umirimo ku bashaka gutangira n'uburyo bwo kwita ku mishinga ku basanzwe bayifite.

Mu bafashijwe harimo Rusatira Emmanuel ufite inganda 18 zitunganya ikawa ziri mu kigo kizwi nka Baho Coffee Company. Inganda 14 ni ize mu gihe izindi enye ari iz'abafatanyabikorwa batandukanye.

Rusatira agaragaza ko afite abakozi 63 bahoraho n'abandi 1000 badahoraho.

Ati 'Tubikesha gahunda nziza n'amahirwe duhabwa mu ishoramari ryacu arimo na Jya Mbere yaje kutwunganira.'

Mugenzi we witwa Nibikora Adrien ucuruza ibikoresho by'ubwubatsi mu Karere ka Kamonyi na we agaragaza uburyo Jya Mbere yamubereye akabando.

Nibikora usanzwe ari impunzi yo mu Burundi ati 'Jya Mbere nayimenyeye muri komite y'impunzi. Nari nafashe inguzanyo ya miliyoni 15 Frw, nishyurirwa miliyoni 6 Frw.'

Muhorakeye Vestine ufite ikinamba mu Karere ka Gasabo, we yavuze ko yari afite inguzanyo ya miliyoni 15 Frw afashwa kuyishyura, nyuma bamuha miliyoni 105 Frw, aho miliyoni 30 Frw zizishyurwa na Jya Mbere.

Intego y'umushinga wa Jya Mbere nuko uzarangira ufashije impunzi n'abazakiriye bagera ku 334.919.

Abo mu Nkambi ya Mahama begerejwe uruganda rutunganya kawunga, barubonamo akazi bakanahahira hafi
Uwo yitwa Ndayisenga Isaï. Ni we ufite pharmacie itanga imiti ku bo mu Nkambi ya Mahama
Uru ni uruganda rutonora umuceri mu Karere ka Kirehe ruzwi nka Kirehe Rice Company Ltd. 'Jya Mbere' yarwunganiye arenga miliyoni zirenga 100 Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/arenga-miliyari-7-8-frw-amaze-guhabwa-impunzi-n-abazakiriye-bafite-imishinga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)