Babiri barokotse impanuka yimodoka yarohamye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 28 Kanama mu masaha ya saa 04;15, ku mugezi wa Schuylkill muri Philadephia habereye impanuka ikomeye y'imodoka ya Range Rover version ya 2020 yatewe n'abari barimo kwiha akabyizi muri iyo modoka.

Ni impanuka yabaye nyuma y'uko aba bakunzi bari mu modoka bakoze iyo bwabaga bashakisha ibyishimo kugeza imodoka iguye mu mugezi wa Schuylkill ariko ku bw'amahire babasha kuva muri iyi modoka itari yarengerwa baroga bagera ku nkombe yumugezi.

Kuva saa kumi za mu gitondo, ibikorwa byo gushaka aho iyi modoka yaba yarengeye byarakomeje iza kuboneka mu masaha ya saa tatu z'amanywa ndetse ivanwa mu mazi.

Mu rwego rwo kurinda amazina yabo ndetse nimiryango yabo, ntabwo aba bakozi bihaga akabyizi batangajwe amazina yabo mu rwego rwo kurinda imiryango yabo icyasha.



Imodoka yarenze umuhanda igwa mu mugezi bitewe n'uko abari bayirimo bari barangaye dore ko bari barimo gukora imibonano mpuzabitsina


Iyi modoka yaje kurohorwa nyuma y'amasaha menshi iri mu mazi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146501/babiri-barokotse-impanuka-yimodoka-yarohamye-mu-mugezi-bari-gutera-akabariro-146501.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)