Bamwe batwita bashaka umwuka wo mu musaranani: Impamvu ababyeyi batwitira ibintu bitandukanye mu mboni z'abaganga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo bijyana kandi n'ibyo guhugwa ha handi umuntu wakundaga kurya indyo runaka iyo atwite bihinduka akayanga urunuka, amavuta yakundaga kwisiga akamubangamira aho ayumvise hose akamokorwa.

Hari ubwo wumva ibinezeza umugore utwite ubusanzwe abantu badakunda cyangwa bafata nk'umunuko ukaba wakwibaza niba arwaye cyangwa ari amayeri bikakuyobera.

Umwe mu baganiriye na RBA witwa Muhoza Gaudence we yavuze ko mbere atakundaga urusenda icyakora amaze gutwita yumvishe ashaka kururigata buri mwanya, atarubona bikaba ikibazo.

Mutesi Jeanne d'Arc we mu gihe yari atwite yumvaga ashaka inyama zokeje, ha handi yabaga nta mafaranga afite akajya guhagarara aho zokerezwa akumva umwuka wazo irari ryashira agataha.

Gusa ngo ibintu byarahindutse ubwo inda yari igeze mu mezi atanu yumva ashaka umwuka wo mu musarane.

Uyu muturage wo mu Mujyi wa Kigali arakomeza ati 'Ibyo byo gukunda inyama byavuyeho inda igeze nko mu mezi atanu numva umwuka wo mu musarani ni wo unguye neza. Nkajyamo nkamaramo nk'iminota ibiri ngasohoka.'

Uretse Mutesi mugenzi we witwa Mukabaranga Collette we ngo yikundiraga kunywa ibintu bikonje cyane cyangwa akarya itaka ryavumbuwe n'umuswa.

Ati 'Niriraga utuntu tw'udutaka. Urabona hariya umuswa wibumbiye, kariya gataka uko kaba gahumura. Waragendaga ku biti mu gihe cy'imvura ukaba wahungura ha handi umuswa uba wahumbitse ukazana iryo taka ukarishyira ku isahani ukajya unyunya ugacira.'

Icyakora abahanga mu by'ubuvuzi bagaragaza ko ibyo bifitanye isano n'imihindagurikire y'umubiri ha handi akenera ibyo atari akeneye mbere yo gutwita cyangwa akagira ibyo azinukwa yakundaga ataratwita.

Umuganga uvura indwara z'abagore, Dr Gatsinga Jean Dieudonné, agaragaza ko iyo umuntu atwite akenera ibintu byinshi, icyakora umubiri ukaba ufite ubushobozi bwo kubitanga, utabikora hakabaho inyota y'ikintu gifite bimwe akeneye.

Dr Gatsinga agaragaza ko niba umuntu akeneye imyunyu runaka hari ibiyifite umubyeyi abitwarira yabibona kwa kugikenera kukavaho.

Ati 'Dufate nk'itaka. Kenshi habamo ubutare. Ushobora gutwarira urubuto utari usanzwe urya kubera ko rurimo ikintu umubiri wawe ukeneye ariko udafite.'

Icyakora uyu muhanga mu by'ubuvuzi agaragaza ko ari byiza kugana muganga mu gihe umuntu yatwise akararikira ikintu rubaka, akagirwa inama z'uko akomeza kwitwara, hanarebwa ko icyo yatwariye kitakwangiriza ubuzima.

Dr Gatsinga agaragaza ko iyo umubyeyi yatwariye ikintu cyakwangiriza ubuzima bwe, umuganga ashobora kureba icyagisimbura cyifitemo ibikigize byari muri cya kindi yatwariye bwa mbere ubundi ubuzima bugakomeza.

Abagore batwite bagirwa inama yo kujya kwa muganga mu gihe bumvise bashaka ikintu kidasanzwe kugira ngo harebwe niba kitakwangiriza ubuzima



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamwe-batwita-bashaka-umwuka-wo-mu-musaranani-impamvu-ababyeyi-batwitira-ibintu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)