Banki y'Isi yageneye u Rwanda miliyari 270 Frw yo guteza imbere urubyiruko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amafaranga yateganyijwe muri gahunda yo gufasha urubyiruko guhangana ku isoko ry'umurimo izwi nka ''Priority Skills for Growth and Youth Empowerment:PSGYE).

Azatangwa binyuze mu Kigo cya Banki y'Isi kigamije Iterambere, IDA.

PSGYE izibanda ku kongera amahirwe ku rubyiruko ajyanye no guteza imbere ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo cyane urubyiruko rudafite akazi.

Azakoreshwa mu gutanga ubumenyi mu bijyanye n'imyuga n'ubumenyingiro no guteza imbere gahunda ya leta yo kuzamura ubumenyi muri rusange.

Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda, Sahr Kpundeh ati 'PSGYE izafasha urwo rubyiruko kubona ubumenyi bushobora kubahesha akazi cyangwa bakikorera, ariko n'abasanzwe bafite akazi bazafashwa cyane cyane abafite imishinga mito n'iciriritse kugira ngo ubumenyi bwabo butezwe imbere umusaruro wiyongere.'

Iyi gahunda iri mu murongo w'u Rwanda yo guteza imbere ubushobozi bw'abaturage barwo haba mu buryo bw'amikoro n'ubumenyi.

Guhanga akazi ni bimwe mu byo u Rwanda ruri kwitaho cyane mu guhangana n'ubushomeri kuko rwiyemeje ko mu myaka itanu, buri mwaka ruzajya ruhanga imirimo ibihumbi 250.

Ibyo bizakorwa kandi n'urubyiruko rwubakirwa ubushobozi kuko nk'ubu mu ngengo y'imari ya 2024/2025 gahunda yo guteza imbere urwego rw'abikorera n'imirimo ku rubyiruko yagenewe arenga 218,9 Frw.

Urubyiruko ibihumbi 200 rugiye kungukira mu mafaranga Banki y'Isi yageneye u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-y-isi-yageneye-u-rwanda-miliyari-270-frw-yo-guteza-imbere-urubyiruko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)