Batangiye gufasha igihugu mu mishinga ikomeye: Tuganure umusaruro wa Rwanda Coding Academy - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyakora u Rwanda rwabibonye hakiri kare, kuko izo nzego ubu ni zimwe mu ziri gutezwa imbere uko bwije n'uko bukeye.

Nko mu mishinga itandukanye yo mu burezi harimo uwa Rwanda Rwanda Coding Academy, RCA, rimwe mu mashuri yihariye rihuza porogaramu y'uburezi rusange na tekiniki n'ubumenyingiro hashingiwe ku ikoranabuhanga rigezweho.

RCA yafunguwe mu 2019 mu Karere ka Nyabihu, mu Burengerazuba bw'u Rwanda, igamije guha abarangije icyiciro rusange ubumenyi buhagije mu gukora porogaramu za mudasobwa hagabanywa n'umubare w'abanyamahanga babikoraga ahubwo bigakorwa n'Abanyarwanda ubwabo.

Rifite porogaramu y'imyaka itatu. Gahunda y'amasomo irimo ibijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa (software engineering), ubwirinzi kuri internet (cyber security) na porogaramu zishyirwa mu bikoresho (embedded system).

Imibare itangwa na RCA imaze gusohora abanyeshuri 117 barimo 58 bo mu cyiciro cyatangiye mu 2019 n'abandi 59 batangiye mu 2020.

Muri abo bo mu cyiciro cya mbere icyenda bahawe Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho barihirwa buri kimwe cyose, batatu bahabwa buruse na MasterCard Foundation mu Ishami rya Kaminuza y'u Rwanda ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga, UR-CST, mu gihe abandi 46 bari kwiga muri African Leadership University.

Abo mu cyiciro cya kabiri, 16 bamaze kubona buruse ibishyurira byose mu mahanga cyane cyane muri kaminuza zo muri Amerika no mu Bushinwa, umwe ajyanwa muri AUCA, abandi 47 bari muri African Leadership University. Abanyeshuri bose biga banakora.

Ni mu gihe abo mu cyiciro cya gatatu bangana na 59 bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2023/2024, icyakora umwe yamaze kubona buruse mu gihe abandi bategereje.

Mu mwaka wa 2024/2025, RCA yari yagenewe abanyeshuri 80 baza mu mwaka wa Kane w'amashuri yisumbuye, ariko ubu abamaze kugera ku kigo ni 73, abo biyongera ku 119 bari mu mwaka wa gatanu n'abandi nkabo bari mu wa gatandatu.

RCA, ahacurirwa imishinga igira u Rwanda igicumbi cy'ikoranabuhanga

Kuva RCA igishingwa yahawe n'inshingano zo gutegura no gutunganya imishinga itandukanye, ishobora kugirira sosiyete n'igihugu akamaro mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Iki kigo kigira imishinga mu byiciro bitatu, birimo iy'imbere mu kigo, iyo kwigisha ikoranabuhanga ibigo bicyegereye kuva mu mashuri abanza kugera mu yisumbuye n'iyo gufasha mu mishinga minini igihugu gifite.

Nk'imishinga y'imbere mu kigo harimo porogaramu ifasha abagize ikigo kubona za raporo zitandukanye bidasabye ko abazikora bahura.

Mu byo ikora ni nk'aho mwarimu akosora impapuro hanyuma bakinjizamo amanota, ya porogaramu igahita itanga indangamanota byikoze, n'ababyeyi bagahabwa ubutumwa ha handi bamanura (downlaod) iyo ndangamanota ako kanya bidasabye ko baza ku bigo.

Hifashihijwe iyo porogaramu n'uwarenganyijwe ku manota ashobora gusaba kurenganurwa byose bikemerezwa ku ikoranabuhanga, umushinga uri kwagurwa ibikorwa by'ikigo byose bigakorerwa kuri iryo koranabuhanga.

Imirimo yo kuvugurura Rwanda Coding Academy izasiga imeze uko. Iri gukorwa na Guverinoma y'u Rwanda ku bufatanye na KOICA. Mu mezi 18 biteganyijwe izashorwamo miliyari 6,2 Frw

Indi ni ijyanye n'ubushakashatsi abana bakoraho ku buzima bwa buri munsi muri gahunda yo kwigira ku mishinga.

Aha umwarimu atanga amasomo umwana akajya ayakorera kuri wa mushinga we, akawukoraho buhoro buhoro noneho umwaka warangira, abana bagahatana bagakosorwa hagatoranywamo imishinga yahize indi.

Mu mishinga 26 yahize indi mu mwaka ushize biteganyijwe ko izatoranywa mu Ukwakira 2024.

Imwe muri iyo irimo uwo kuhira imyaka hifashishijwe ikoranabuhanga, aho ubutaka bushyirwamo utwuma (sensors), bwakuma imashini igahita yohereza amazi, no gufumbira bikaba uko imashini zikajya zimenya ahakenewe ifumbire n'ubwoko bwayo n'aho idakenewe.

Ujyana n'uwo gukusanya imyanda cyane cyane iya purasitiki iba ireremba mu biyaga, hakoreshejwe robots zoga mu mazi nk'amafi, zikayakuramo n'ibinyabutabire byose.

Harimo kandi uwo gushyiraho laboratwari y'ikoranabuhanga, mu buryo bwo gufasha ibigo bitagira izifatika, aho umwana aba ashobora kwifashisha urwo rubuga agahuza ibinyabutabire, akabona icyo ashaka, bidasabye gufata hydrogène na oxygène ngo bibyare amazi aya afatika, ahubwo bigakorerwa ku ikoranabuhanga.

Umwarimu w'Ikoranabuhanga muri RCA, unashinzwe kwegereza imishinga y'ikigo abaturage, Rwagaju Aphrodice aganira na IGIHE yagize ati 'Ibyo bijyana no gukora uburyo bw'ikoranabuhanga bwa 'Virtual Reality' aho umwana ajya muri iyo laboratwari agakora ibintu bitandukanye, bidasabye gukoresha imbeba ya mudasobwa.'

RCA ikora uko ishoboye ngo ubumenyi ifite ibusangize n'ibigo bibakikije.

Nk'ubu abanyeshuri bayo bari gushyira mu bikorwa gahunda yiswe 'Spring Initiative' yo kwigisha ikoranabuhanga na ryo kubaka porogaramu za mudasobwa abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye mu bigo bikikije RCA.

Abanyeshuri bo muri RCA kandi bari gukora ku mushinga mugari wo guteza imbere iri koranabuhanga rya za camera zikoreshwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda.

Mu byo bashaka kongera ku risanzwe, ni ukuba imodoka iri kugendera ku muvuduko wo hejuru, yajya iburirwa, ikayifotora yihuta, yakwanga guhagarara ikayihana ndetse ikaba yafata amafaranga nyirayo afite kuri konti ikiyishyura bidasabye ko umushoferi ajya kwishyura kuri banki runaka cyangwa ngo umupolisi yirirwe ahana n'abahanwe.

RCA iri no gufasha leta mu mishinga itandukanye, irimo uwo iri gufatanyamo n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe imyuga n'ubumenyi ngiro, RTB wo kugenzura ibikoresho bigemurwa mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro yose.

Hari undi iri shuri riri gufatanya na Minisiteri y'Ubuzima wo guhuriza hamwe ibigo by'ubwishingizi bwo kwivuza, abakiliya babyo n'ibigo by'ubuvuzi kugera ku bigo nderabuzima, kugira ngo umuntu wese ujya kwivuza aho ari ho hose azajye afashwa byihuse, ibitandujanye na bya bindi umurwayi yageraga ku bitaro akabanza kujya gushaka umukozi w'ikigo cy'ubwishingizi akorana na cyo.

Ni umushinga ugeze kure ndetse Ibitaro Byiririwe Umwami Faisal n'Urwego rw'Ubwiteganyirize, RSSB nk'ikigo cy'umwishingizi ni byo bigomba gukorerwaho igerageza.

Rwagaju agaragaza ko bashaka ko RCA ishaka gukemura ibibazo biri mu ikoranabuhanga yifashishije abanyeshuri yigisha, hagabanywa n'amafaranga atakara ku bakora bene iyo mishinga bavuye mu mahanga.

Muri Rwanda Coding Academy abana biga mu ishuri ari na ko bari gukurikirana imishinga yabo batanze

Yatanze nk'urugero kuri uwo mushinga wa Minisiteri w'Ubuzima avuga ko kugira ngo urangire wose n'amahugurwa ku bazakoresha uwo mushinga bishobora kurenga miliyoni 600 Frw.

RCA kandi yafashije abunganizi mu by'amategeko, gukora urubuga rubahuza n'abakiliya, uyu munsi umukiliya akaba akurikirana amakuru yose ku kirego cye yibereye iwe mu rugo.

Ishimwe ry'ibigo by'ikoranabuhanga byaboneye intyoza hafi

Ikigo cyubaka porogaramu za mudasobwa cya Centrika Ltd gikorera mu Mujyi wa Kigali ni kimwe mu byabonye RCA nk'ahantu heza ho kurambagiriza abakozi bashoboye, aho kujya kubashakira mu mahanga.

Centrika Ltd ni yo ikora ikoranabuhanga ry'amatike ibigo bitwara abagenzi bikoresha, kigakorana n'ibigo 15 mu gihugu.

Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya no kumenyekanisha ibikorwa bya Centrika Ltd, Winnie Mutabazi yabwiye IGIHE ko guhanga udushya ari byo baba barajwe ishinga bikajyana no guteza imbere Abanyarwanda cyane abakiri bato.

Ati 'Ni yo mpamvu twagannye RCA kuko abana babo bafite ubumenyi buhambaye. Twavuze ko aho kuzana abo bakozi bo mu mahanga banaduhenda, twafata abo mu Rwanda kandi koko baduhaye umusaruro. Ni abana bazi ubwenge bakiri bato, ku buryo umushinga awumva vuba akawushyira mu bikorwa. Twari tuzi ko ari imenyerezamwuga gusa, ariko byararenze batwereka ibyo tutari twiteze.'

Abanyeshuri bavuye muri RCA bafashije Centrika Ltd mu mishinga ibiri iyo kugenzura porogaramu ya mudasobwa ikoreshwa mu bwikorezi n'indi yo kugura amatike mu mikino n'imyidagaduro.

Umwe muri abo banyeshuri ni uwitwa Anselme Irumva Habumugisha watangiranye na RCA. Ubu yiga muri African Leadership University mu bijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa (Web Engineering), imirimo afatanya no gukora muri Centrika Ltd.

Habumugisha yavuze ko bijyanye n'ubuhanga bamubonyemo yatangiye gukora muri Centrika acyiga, aho yakoraga ku mushinga wo kugenzura iriya porogaramu y'ubwikorezi.

Uretse ubumenyi no gutanga ubufasha mu rwego rw'ikoranabuhanga, ni n'ibintu bimuha agatubutse ku rugero rwe.

Ati 'Ibintu byacu biba birimo amafaranga menshi cyane. Nkanjye nubwo ntemerewe kuvuga umushahara mpembwa ariko kugira ngo ubyumve neza, nasoje mu 2022 ariko ubu mfite ikibanza kinini mu Mujyi wa Kigali ndetse niyishyurira n'ibindi nkenerwa.'

Ubu abanyeshuri ba RCA bari guteza imbere ikoranabuhanga mu bigo bitandukanye, nka Irembo, RSSB n'ibindi bikomeye aharusho bakaba bakora biga.

Guverinoma y'u Rwanda yiyeyemeje guteza imbere ikoranabuhanga mu buryo butomoye, aho mu myaka itanu iri imbere, abantu miliyoni biganjemo urubyiruko bazahabwa amasomo y'ikoranabuhanga ajyanye na coding, abandi ibihumbi 500 bahabwe amahugurwa ahanitse ku ikoranabuhanga.

Abanyeshuri ba Rwanda Coding Academy bitezweho impinduka mu kuzamura urwego rw'ikoranabuhanga mu Rwanda
Imbere muri Rwanda Coding Academy ni uko hameze
Inyubako zo muri Rwanda Coding Academy ziri kongerwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/batangiye-gufasha-igihugu-mu-mishinga-ikomeye-tuganure-umusaruro-wa-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)