Bidasubirwaho u Rwanda rwemerewe kwakira inama y'Umuryango uhuza amagereza n'amagororero - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

ICPA ni umuryango udaharanira inyungu uhuriza hamwe abahanga bari mu nzego z'amagereza n'amagororero. Imaze imyaka 26 Ishinzwe.

Intego yayo ni uguhuza no gusangira ubumenyi n'imikorere hagati y'ibihugu muri gahunda yo kugorora, hagamijwe guteza imbere umutekano w'abafunze n'abagororwa bari mu magororero atandukanye ku Isi no gutuma barushaho kugira ubuzima bwiza.

Muri Mata 2024 ni bwo Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwasinye amasezerano yaganishaga ko u Rwanda rwashoboraga kwakira iyo nama ariko bitaremezwa neza.

Icyakora ubu byemejwe ndetse inama izamara icyumweru, ni ukuvuga kuva ku wa 26-31 Ukwakira 2025.

Icyemezo ntakuka cyafatiwe mu nama nk'iyo iri kuba ku nshuro ya 26, ikaba imaze icyumweru na none ibera muri Singapour.

Kwakira iyo nama bikozwe n'u Rwanda byemejwe na Perezida wa ICPA, Peter Severin.

U Rwanda nirwakira iyo nama ruzaba rubaye urwa kabiri ruyakiriye muri Afurika nyuma ya Namibia yabikoze mu 2014, ibigaragaza uburyo u Rwanda rukomeje kuba ahantu ha nyaho ho gukorera inama zikomeye muri Afurika no mu Isi muri rusange.

ICPA2025 izaba umwanya mwiza wo gusangira ubunaribonye no kuganira ku mbogamizi zikomeje kubangamira uru rwego rwo kugorora mu bihugu bitandukanye, byose bigamije gukomeza guteza imbere gahunda zo gusubiza muri sosiyete abasoje ibihano byabo.

RCS kandi biteganyijwe ko izakura ubumenyi butandukanye muri iyo nama, ibizayifasha gukomeza guteza imbere gahunda zayo z'igorora, ibyungurura urwego rw'ubutabera rwose hagabanywa n'ibyaha.

Inama y'uyu mwaka yitabiriwe n'abayobozi batandukanye bo mu bihugu binyamuryango barenga 1000 barimo na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi n'itsinda ayoboye ryaturutse mu Rwanda.

CG Murenzi kandi yatanze imbwirwaruhame itumira abitabiriye ICPA 2024 kuzitabira nta n'umwe usigaye ICPA2025, ubundi barebe aho u Rwanda rugeze mu bijyanye no kugorora.

ICPA 2024 yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w'Umutekano wa Singapour Josephine Teo wavuze ko iyo nama ari ingenzi ku gusangira ubumenyi mu bijyanye n'ibikorwa bijyanye n'igorora mu bice bitandukanye by'Isi.

Ku Rwanda yari ingirakamaro cyane kuko yabaye umwanya mwiza n'amahirwe yo kunguka ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga byose bigamije kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa baba basoje ibihano byabo.

Itsinda rya RCS kandi ryabonye umwanya wo gusangiza abitabiriye iyo nama bimwe mu bikorwa by'umwihariko n'udushya ifite ariko utabasha gusanga ahandi.

Bimwe muri byo ni ibijyanye n'ubuzima aho abagororwa bose bo mu Rwanda bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza bumwe busanzwe bukoreshwa n'abaturage basanzwe, igikorwa cyishimiwe n'abitabiriye ndetse abenshi bagaragaza ubushake bwo kubitangiza iwabo.

Ikindi ni uko RCS ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), yagaragaje uburyo u Rwanda rumaze kugira ubunararibonye bwo kwakira inama zo ku rwego mpuzamahanga n'uburyo ICPA2025 ruzayitegurana ubunyamwuga.

Uretse ibyo kandi imurikabikorwa ryateguwe na RCS muri iyo nama abaryitabiriye banagaragarijwe zimwe muri gahunda zitandukanye utasanga ahandi zitangirwa mu Rwanda n'amahirwe yaba ay'ishoramari ahari.

Abanyarwanda bitabiriye inama ihuza amagereza n'amagororero imaze iminsi itandatu ibera muri Singapour
ICPA2024 yahurije hamwe inzobere mu bijyanye no kugorora
CG Evariste Murenzi yakumbuje u Rwanda abazitabira ICPA2025



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bidasubirwaho-u-rwanda-rwemerewe-kwakira-inama-y-umuryango-uhuza-amagereza-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)