Bigenda bite ngo haseswe amasezerano yo gutun... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi ishize, hasohotse Iteka rya Minisitiri N° 002/MoE/24 ryo ku wa 10/07/2024 rishyiraho ibigenderwaho ngo hafatirwe ubutaka by'agateganyo cyangwa ngo haseswe amasezerano yo gutunga ubutaka.

Ingingo ya gatatu y'iri tegeko, ivuga ko ubutaka bushobora gufatirwa ari ubwagenewe ubuhinzi, ubworozi cyangwa amashyamba, bufite ubuso butari munsi ya hegitari eshanu kandi butabyazwa umusaruro.

Mbere y'uko ubutaka bufatirwa, nyir'ubutaka abimenyeshwa nibura mu gihe cy'amezi atandatu. Ikiba kigamijwe ni uko nyirabwo agaragaza gahunda yo kububyaza umusaruro cyangwa se akaba yabuha n'abandi bashobora kububyaza umusaruro.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hakunze kugaragara ikibazo cy'abantu batunze ubutaka (ibibanza) kandi buri ahantu hashyizwe ibikorwa remezo byose nkenerwa ndetse bakaba bahabwa impushya zo kubaka ariko ugasanga ntibabubyaza umusaruro.

Impamvu zikunda gutangwa ni uko ubu butaka bamwe babugura bagamije kububika kugira ngo bazabugurishe mu myaka myinshi nyuma yaho ku giciro cyo hejuru. Ibi bishobora kandi gukorwa mu rwego rwo kubika amafaranga mu butaka. 

Ikibazo nyamukuru ni uko birangira ubu butaka bubaye indiri y'abajura ndetse n'ibindi bikorwa by'ubugizi bwa nabi. Ikindi kandi, ubu butaka budakoreshwa ibyo bwagenewe butuma Umujyi udasa neza uko bikwiriye ndetse n'igishushanyo mbonera ntigishyirwe mu bikorwa.

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine avuga ko amasezerano yo gutunga ubutaka ashobora guseswa cyangwa bikaba ngombwa ko bufatirwa kugira ngo harebwe uburyo bwakoreshwa neza bukabyazwa umusaruro, kuko usanga hari ubutunze adashoboye kubukoresha kandi hari undi ukeneye kububyaza umusaruro.

Ati: "Iyo bibaye gufatira biba bisobanura ko nyiri ubutaka bwafatiriwe ashobora kuzabusubizwa mu gihe runaka. Hanyuma, byaba gusesa amasezerano, icyo gihe bikavuga ngo amasezerano arasheshwe nyine ubwo birarangiye, ubutaka ntabwo bukiri ubwawe."

Yakomeje avuga ko iyo ubutaka bwafatiriwe leta ibuha umuntu ushobora kubukoreramo umushinga w'igihe runaka yerekanye neza ko agiye kububyaza inyungu, ubundi igihe cyagera bugasubizwa nyirabwo, ari we ubwe ubyisabiye cyangwa Umujyi wa Kigali wemeje kubumusubiza.

Iyo habayeho gusesa amasezerano burundu bitewe n'uko nyir'ubutaka yanze cyangwa yananiwe kububyaza umusaruro, leta ntabwo ibugumana ngo buhinduke ubwayo, ahubwo ibushyikiriza abashoboye kubukoresha.

Muri iri teka hagaragara ko kugira ngo amasezerano aseswe bifata igihe kigeze ku myaka itanu, ibarwa uhereye igihe umuntu yaherewe ibaruwa imubaza impamvu atari gukoresha ubutaka icyo bwagenewe.

Ingingo ya 18 y'iri teka ivuga ko Leta ishobora gusesa amasezerano iyo:

1.Nyir'ubwo butaka atakibukeneye kandi yasabye mu nyandiko gusesa ayo masezerano;

2.Nyir'ubwo butaka atubahirije ibikubiye mu masezerano yo gutunga ubutaka harimo kuba yananiwe kububyaza umusaruro, mu gihe:

·Â Â Â Â Â Â Â  Buri ahamaze gushyirwa ibikorwa remezo by'ibanze birimo umuhanda, amazi, n'amashanyarazi;

·Â Â Â Â Â Â Â  Buri ahemerewe gutangirwa impushya zo kubaka;

  •  Buri ahatangiye ishyirwa mu bikorwa ry'igishushanyo mbonera           cy'imikoreshereze n'imitunganyirize by'ubutaka;

  • . Buri ahantu h'icyitegererezo hashyirwaho n'Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali cyangwa iy'Akarere gafite ubuzimagatozi;

  • kandi butabyajwe umusaruro hakurikijwe igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze n'imitunganyirize y'ubutaka n'amategeko abigenga nibura mu gihe cy'imyaka itanu ikurikirana, ibarwa hashingiwe kuri raporo y'umwaka wa mbere w'isuzumwa.

  • Nyir'ubwo butaka adasabye gusubizwa ubutaka bwagenewe ubuhinzi, ubworozi cyangwa amashyamba bwafatiriwe by'agateganyo hakurikijwe ibiteganywa n'iri teka ku bijyanye no gusubizwa ubutaka bwari bwarafatiriwe by'agateganyo cyangwa atubahirije ibisabwa uwasubijwe ubutaka nyuma yo gufatirwa;
  • Cyangwa hagaragaye indi mpamvu yakwemezwa n'Inama y'Abaminisitiri.
 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146908/bigenda-bite-ngo-haseswe-amasezerano-yo-gutunga-ubutaka-146908.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)