Bishobora kurangira mukoze ishyano- Minisitiri Utumatwishima akomoza kuri 'Big Energy' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingigo yagarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n'Isi muri rusange mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Amahoro.

Ni umunsi u Rwanda rwizihiza kuva mu 2011. Kuri iyi nshuro wahawe insanganyamatsiko igira iti 'Indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda mu kwimakaza amahoro'.

Mu minsi ishize, havuzwe inkuru y'abitwa Aba-Big Energy bashyigikiye Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago. Uyu muhanzi akaba n'umunyamakuru wo ku muyoboro wa Youtube yakunze kuvuga ko arwanywa n'agatsiko k'abantu barimo bagenzi be bahuje umwuga.

Ni ko guhita hasa nk'ahavutse abantu bagaragaza ko bashyigikiye Yago.

Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko kwigengesera kuko ibyo barimo ari ibintu bishobora kubyara ibindi bindi.

Ati 'Mujya mwumva abo RIB ivuga ngo ni Big Energy, buri ibintu bitangira byitwa Big Energy bigatangira mubona ari agatsiko gato bikarangira bibaye nk'igitekerezo cy'impinduramatwara, bikarangira wabipfiriye, bikarangira mukoze ishyano.'

'Iyo bakubwiye ngo bireke bivemo ntuzane ibintu byo kujya impaka, bari bantu ni bakuru bafite amakuru tudafite, ni inzego z'iperereza.'

Minisitiri Utumatwishima yanavuze ko mu munsi ya none abantu bimitse gusebanya, urugomo no kuvuga bagenzi babo nabi kandi ari bimwe mu bibuza benshi kugera ku iterambere.

Yagaragaje ko hari umuco utari mwiza urubyiruko rwadukanye wo gufata impande mu gihe abantu runaka bahanganye ku mbuga nkoranyambaga kandi bidakwiye.

Ati 'Muzi ko dukora 'space' iyo habaye urugomo. Nk'uyu munsi mpuzamahanga ukoze nka 'space' y'amahoro wabona abantu 20 ariko baba bari kuganiro ku muntu bashaka kuvuga nabi haza abantu ibihumbi 15, ubanza ikiremwamuntu uko duteye dukunda amatiku n'ibintu birimo amafuti, ibyiza tukajyayo gake.'

Yasabye ko urubyiruko rwakimakaza gukwirakwiza amahoro ku mbuga nkoranyambaga, ibijyanye n'ibyiza n'iterambere muri rusange.

Ati 'Kubaka amahoro bigomba kuba akazi gahoraho kuri wowe nk'umuntu mu mitekerereze, mu bo mukorana, mu bo mubana no muri koperative. Wumvise ahari guhwihwiswa amacakubiri ugomba kwitandukanya na byo 'ibidakwiriye n'ubibona uzabivuge nibashake baguce' kuko ibyo u Rwanda rwabashije kubaka muri iyi myaka 30 ishize ni ibintu tugomba kurinda.'

Mu ntangiriro za Nzeri 2024, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira Thierry, yatangaje ko umunyamakuru akaba n'umuhanzi Nyarwaya Innocent 'Yago Pon Dat', yahunze mu gihe yakurikiranwagaho ibyaha biremereye.

N'ubwo Yago yavuze kenshi ko yarwanywaga n'agatsiko k'abantu barimo bagenzi be bahuje umwuga, Dr. Murangira we yasobanuye ko uyu munyamakuru na we afite akandi gatsiko yise 'Big Energy'.

Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko hatabaye ukwitonda ibya 'Big Energy' bishobora kubyara ishyano mu Rwanda
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'urubyiruko rutandukanye
Kuva mu 2011 u Rwanda rwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Amahoro

Amafoto: Aegis Trust




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bishobora-kurangira-mukoze-ishyano-minisitiri-utumatwishima-akomoza-kuri-big

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)