Bizimana Djihad yafungiwe muri Libya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu, Bizimana Djihad yafungiwe amasaha agera ane n'igice azira kuba muri Passiporo ye harimo ko yageze muri Israël.

Kapiteni w'ikipe y'igihugu yari kumwe n'ikipe akinira ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine ubwo bakinaga na Shaktar Donetsk ku Cyumweru ariko umukino ukaza guhagarikwa ku munota wa 50 ubwo bikangaga ibitero by'indege z'Abarusiya.

Uyu yaje gusanga bagenzi be muri Libya kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 3 Nzeri, gusa ubwo yageraga ku kibuga cy'indege cya Mitiga International Airport ahita atabwa muri yombi n'inzego zishinzwe umutekano za Libya zamushinjaga gukorana n'ibigo by'ubutasi bya Israël, Mossad ni nyuma yo kubona ko muri Pasiporo ye afite Visa ko yinjiye muri iki gihugu.

Amakuru ava muri Libya, avuga ko Djihad yafashwe saa Tatu na Mirongo ine n'itanu aza kurekurwa Saa Munani z'amanywa nyuma y'ubufatanye hagati ya Ambassade y'u Rwanda muri Libya ifite icyicaro i Cairo ndetse n'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF.

Djihad akaba nyuma yo kurekurwa yasanze bagenzi be banakoranye imyitozo ya nyuma bitegura umukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2025 uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu saa Kumi n'ebyiri za Kigali.

Muri Nyakanga 2023 ni bwo Bizimana Djihad yerekeje muri Hapoel Ramat Gan Givatayim FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Israël ngo babe barangizanya ariko birangira batumvikanye ku munota wa nyuma aza kuhava asinyira Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine.

Ibyo yakorewe muri Libya bikaba byiyongereye ku byabaye ubwo ikipe y'igihugu yageraga muri iki gihugu bwa mbere ikamazwa isaha ku kibuga cy'indege aho bashatse gusigarana camera z'abanyamakuru, GPS z'abakinnyi mu gihe batanishimiye ko hari umwe mu bari kumwe n'iyi kipe wari wambaye Umusaraba mu ijosi.

Djihad Bizimana ubwo yari kumwe na Ambasaderi wa Israel
Djihad Bizimana yakoze imyitozo ya nyuma



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bizimana-djihad-yafungiwe-muri-libya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)