Bralirwa igiye gutembereza i Dubai abacuruzi ba Coca-Cola b'indashyikirwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bihembo byatangiwe ahakorera ubuyobozi bukuru bw'uru ruganda rwenga ibinyobwa bidasembuye, mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w'uru ruganda, Etienne Saada, yagaragaje ko abacuruzi b'ibinyobwa rukora barufasha kugera ku ntego zarwo no ku iterambere, aboneraho kubashimira.

Saada yagize ati 'Mu gihe twizihiza abatsinze uyu munsi, duhamya ko kubera ubufatanye mu byo dukora hamwe, gukunda umurimo no gukora cyane kwa buri wese, twashoboye kugera kuri byinshi.'

Ababitsindiye ni bamwe mu barenga 40 bitabiriye irushanwa 'Dubai Twagiye' ryatangiye muri Gashyantare kugeza muri Kamena 2024, hagamijwe guteza imbere akazi kabo n'ubusabane hagati yabo n'abakiliya.

Abacuruzi ba Coca-Cola bitabiriye iri rushanwa ni abakorera mu turere dutandukanye two mu ntara zose z'igihugu n'umujyi wa Kigali, indashyikirwa bakaba bava muri Gasabo, Nyarugenge, Kicukiro, Nyamasheke, Ngoma, Huye, Rubavu, Bugesera na Rulindo.

Bane baje mu cyiciro cya mbere muri iri rushanwa ni bo bazatemberezwa i Dubai, kandi Bralirwa izabishyurira byose bazakenera mu gihe bazaba bari muri uyu mujyi, banakurikire irushanwa ry'imodoka rya Formula One.

Abacuruzi bane baje mu cyiciro cya kabiri bahawe moto za tuk-tuk, imwe ifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda miliyoni eshanu (5.000.000 Frw), kugira ngo bajye bazifashisha mu bucuruzi bwabo.

Uru ruganda rwasobanuye ko abacuruzi batatu baje mu cyiciro cya gatatu, ari na cyo cya nyuma, bazishyurirwa kurara amajoro abiri n'ibindi bizakenerwa muri Kivu Mantis.

Bralirwa yatangiye gukora ibinyobwa mu 1959. Ku bufatanye n'uruganda Coca-Cola rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye gukora ikinyobwa cya Coca-Cola mu 1974.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bralirwa-igiye-gutembereza-i-dubai-abacuruzi-ba-coca-cola-b-indashyikirwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)