Breaking: Uwayezu Jean Fideli yeguye ku buyob... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru niyo yabitangaje kuri uyu wa Gatanu taliki ya 13 Nzeri 2024 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Yagize iti: "Perezida Jean Fidele Uwayezu yafashe umwanzuro wo guhagarika inshingano zo kuyobora umuryango wa Rayon Sports ku mpamvu z'uburwayi".

Uwayezu Jean Fideli avuye ku ntebe ya Perezida wa Rayon Sports nyuma yuko byari bimaze iminsi bivugwa ko atazongera kwiyamamariza kuyiyobora ubwo Manda ye izaba irangiye mu kwezi gutaha kwa 10.

Amakuru avuga ko uyu mugabo amaze iminsi arwaye akaba yaragiye no kwivuriza mu Bufaransa ndetse bikaba ari byo byatumye mu minsi yashize atagaragara mu bikorwa bya Rayon Sports birimo n'igihe yasubiraga ku ivuko mu karere ka Nyanza.

Uwayezu Jean Fideli yari yaratorewe kuyobora Rayon Sports muri 2020 nyuma y'uko iyi kipe yari ifite ibibazo mu buyobozi byari hagati ya Munyakazi Sadate wayiyoboraga icyo gihe ndetse n'abandi bayobozi bayiyoboye kera bari mu cyiswe 'Imena za Rayon Sports'. Â 

Icyo gihe hari hifashishijwe Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere myiza (RGB) mu gutegura, aho hari hategetswe ko ntawemerewe kwiyamamaza mu bigeze kuba mu boyobozi bwa Rayon Sports.

Mu myaka 4 iburaho iminsi micye yari amaze ayobora Rayon Sports, yayifashije kugira ibyo igeraho birimo n'igikombe cy'Amahoro cya 2023 yegukanye itsinze APR FC ku mukino wa nyuma.

Uwayezu Jean Fideli avuye muri iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda nyuma yuko itangiye nabi umwaka w'imikino wa 2024/25 aho yanganyije imikino 2 ya shampiyona ibanza.


Rayon Sports niyo yatangaje ko Uwayezu Jean Fideli yeguye ku buyobozi bwayo 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146830/breaking-uwayezu-jean-fideli-yeguye-ku-buyobozi-bwa-rayon-sports-146830.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)