Bugingo Hakim: "Amagambo ya KNC ashyira abakinnyi ba Gasogi United ku gitutu" - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro wa Rayon Sports, Bugingo Hakim, usanzwe ari umwe mu bakinnyi babanje gukinira Gasogi United, yatangaje ko amagambo umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), akunda kuvuga mbere y'imikino ikomeye ashobora guteza igitutu ku bakinnyi be aho kubafasha kwitwara neza. Bugingo avuga ko aba bakinnyi usanga bibona mu buryo bw'igitutu, cyane iyo bahanganye n'amakipe akomeye nka Rayon Sports.

 

Bugingo yakomeje agira ati, 'Gasogi United ni imwe mu makipe akunda kwitegura umukino wa Rayon Sports birenze uko yitegura indi mikino, ariko ku bwanjye nsanga atari ikipe ikwiye kututera ubwoba. N'ubwo aba arwana ku ishema ryayo, dufite ubushobozi bwo kuyitsinda kuko turi Rayon Sports, ikipe ifite amateka n'ubunararibonye mu mupira w'amaguru.'

 



Source : https://yegob.rw/bugingo-hakim-amagambo-ya-knc-ashyira-abakinnyi-ba-gasogi-united-ku-gitutu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)