Byagenze bite ngo Ishimwe Christian ave muri Maroc agaruke muri Police FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'iminsi mike yumvikanye n'ikipe ya Zemamra Renaissance yo muri Maroc, Ishimwe Christian yamaze kugaruka muri Police FC.

Ishimwe Christian yavuye mu Rwanda mu ntangiriro za Kanama agiye muri Maroc kurangizanya n'iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere.

Uyu musore ukina ku ruhande rw'ibumoso yugarira wari umaze iminsi mike asinyiye Police FC byagenze neza ikizami cy'ubuzima aragitsinda ndetse yumvikana na Zemamra Renaissance.

Kuri ubu uyu mukinnyi uri kumwe n'ikipe y'igihugu Amavubi yagiye muri Libya gukina na Libya mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025, amakuru ISIMBI yamenye ni uko atazasubira muri Maroc agomba kugaruka mu Rwanda muri Police.

Amakuru avuga ko habayeho kutumvikana hagati ya Police FC na Zemamra Renaissance ku bijyanye n'ibyo iyi kipe y'abashinzwe umutekano igomba kwishyurwa.

Ishimwe Christian yakiniye amakipe atandukanye arimo Marines FC, AS Kigali, APR FC na Police FC.

Ishimwe Christian agomba kugaruka muri Police FC
Ishimwe Christian yari yatangiye akazi muri Zemamra Renaissance



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byagenze-bite-ngo-ishimwe-christian-ave-muri-maroc-agaruke-muri-police-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)