"Byanshimishije ko aba basaza bagarutse, ubundi bari baragiye he? KNC yishongoye ku bahoze ari abayobozi ba Rayon Sports bagarutse nyuma y'imyaka 4 - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w'iyi kipe ya Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles (KNC) nyuma yo kumva ko bamwe mu bahoze ari abayobozi b'ikipe ya Rayon Sports bunze imbaraga ngo bategure umukino ikipe ya Rayon Sports iri bwakirwemo na Gasogi United, yavuze ko ntagikuba cyacitse kandi ko batamuteye ubwoba kuko bari barahunze.

Gasogi United izakira Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2024-25.

KNC nyuma yo kumva ko abo bagabo bagarutse yavuze ko byamushimishije ariko na none bitamuteye ubwoba kuko bari bamaze igihe barahunze.

Ati 'Byanshimishije ko aba basaza bagarutse, ubundi bari baragiye he? Kuba bagarutse bari barahunze imyaka 4 batagaragara ku mukino uwo ari wo wose uyu munsi bakumva ngo igihangange kiyoboye shampiyona Gasogi United bakavuga ngo turaje, ntabwo nagira ubwoba bw'abo bagabo.'

KNC yabashimiye ko bakusanyije amafaranga yo gutera imbaraga abakinnyi kuko akunda gukina n'ikipe ifite ibyo iharanira.



Source : https://yegob.rw/byanshimishije-ko-aba-basaza-bagarutse-ubundi-bari-baragiye-he-knc-yishongoye-ku-bahoze-ari-abayobozi-ba-rayon-sports-bagarutse-nyuma-yimyaka-4/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)