Iri jambo Umukuru w'Igihugu yarivuze nyuma y'aho abahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi bagaragaje ko muri toni 7000 basaruye, bagurishijemo toni 2000 gusa, undi ubura isoko.
Perezida Kagame wari umaze kwakira indahiro ya Minisitiri w'Intebe n'Abadepite, yagaragaje ko bitumvikana ko Leta y'u Rwanda isaba abaturage gushishikarira ubuhinzi, bakabikora, ariko umusaruro uva mu mbaraga z'amaboko yabo ntubone isoko.
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse, tariki ya 19 Kanama 2024 yasobanuye ko muri rusange, toni 26.000 zitari zakabonewe isoko, biturutse ku kuba abawutonora bakanawugurisha bahisemo kugura uturuka hanze bitewe n'uko ari wo uhendutse.
Yagize ati 'Inyungu bumvaga bashaka kubonamo bumvaga idahagije nubwo irimo, batinda kuwugura cyangwa se bawugura gake.'
Mu gihe ibiciro by'umuceri byari bikomeje gutumbagira bitewe n'impamvu zirimo kuba uwaturukaga hanze wari muke, muri Mata 2023 guverinoma y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuwukuriraho umusoro ku nyongeragaciro (TVA).
Iki cyemezo cyatumye igiciro cy'umuceri uva hanze kijya kungana n'icy'uhingirwa mu Rwanda, bamwe mu baguzi bahitamo kujya bahaha uva mu bihugu birimo Tanzania, u Buhinde na Pakistan.
Mu gihe umuceri uva hanze ukomeje kwigarurira isoko ryo mu Rwanda, Karangwa Cassien ushinzwe ubucuruzi n'ishoramari muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yabajijwe na BBC niba bitashoboka ko uva hanze uhagarikwa kugira ngo uwo mu Rwanda ubone abaguzi.
Karangwa yasubije ko kuwuhagarika bitatuma uwo mu Rwanda ubona isoko. Ati 'Ntabwo kuwuhagarika ari cyo cyatuma isoko riboneka. Turi mu isoko rifunguye, n'ubundi uwo dufite ntabwo uhagije isoko ry'imbere mu gihugu.'
Yakomeje ati 'Ugeraganyije umuceri wera imbere mu gihugu n'uwo dutumiza ntabwo dushobora kuwuhagarika, ahubwo harebwa ibindi bisubizo byo gukemura icyo kibazo kuko uva hanze na wo urakenewe. Nta gahunda ihari yo kuwuhagarika.'
Mu gukemura ikibazo cy'umuceri uhingwa mu Rwanda wabuze isoko, Leta y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuwugura, isobanura ko izawugaburira abanyeshuri.