Ni inama yahuje ibihugu bitandukanye byo ku Isi, yabaye hagati ya tariki 9 na 13 Nzeri 2024. Ihuza abashakashatsi, abayobozi mu nzego zinyuranye, mu rwego rwo kurebera hamwe uko ubwikorezi bukozwe n'indege nto zidafite aba Pilote bwatezwe imbere, mu rugendo rwo guhindura serivizi z'ubuzima.
Ni ubwa mbere iyi nama yari ibaye. Yabereye ku cyiciro cya ICAO (Interational Civil Aviation Organization). Mu batanze ikiganiro muri iyi nama, harimo Tom Close watanze ikiganiro cyibanze ku buryo u Rwanda rwifashisha indege zidafite abapilote mu kugeza amaraso, imiti, ibijyanye n'amatungo ndetse n'inyunganira-mirire.
Yavuze ibi, ashingiye ku kuba mu 2016, u Rwanda rwaragiranye amasezerano na n'ikigo Zipline agamije gutwara (Last mile delivery) amaraso akenerwa kwa muganga.
Aya masezerano yatumye ubuvuzi bukenera amaraso butera imbere, bigabanya impfu z'abaziraga gutinda kubona amaraso.
Byanatumye kandi ibyo Zipline itwara byongerwamo imiti ikenerwa mu butabazi bwihuse, hongerwamo ibijyanye n'amatungo birimo intanga z'inka n'ingurube bya kijyambere ndetse hanongerwamo inyunganiramirire n'inkingo z'abana.
Tom Close yabwiye InyaRwanda ko ubu buryo bwo gukoresha tekinoloji ya 'Drones' ushaka ibisubizo by'ibibazo byugarije abaturage byumwihariko mu buvuzi ni ubwa mbere byari bikozwe ku Isi.
Uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro mu 2016 na Nyakubahwa Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame, ugeze ku ntego zawo bituma ibihugu bitandukanye byo ku Isi byifuza kurwigiraho.
Uyu muhanzi usanzwe ari n'Umuyobozi w'Ikigo Gishinzwe gutanga amaraso muri RBC, yavuze ko yasabye abitabiriye iyi nama kwigira ku byakozwe n'u Rwanda mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije ibihugu byabo.
Ati 'Nabasabye kwigira ku byakozwe mu Rwanda, bagakoresha tekinoloji mu gushaka ibisubizo byugarije ibihugu byabo.'
Izi ndege ziswe 'Zips' zikorwa n'uruganda Zipline rwo muri Leta ya California ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Zatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu 2016, binyuze mu bufatanye n'ikigo UPS na Gavi ndetse n'Ihuriro ry'Inkingo ku Isi (Vaccine Alliance).
Ibi byatumye, u Rwanda ruba igihugu cya mbere cyo ku Mugabane wa Afurika cyifashisha 'Drones' za Gisivile mu gutwara ibintu mu kirere.
Ziplines ifite ibibuga bibiri yifashisha mu gukoresha izi ndege, harimo ikibuga cyo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe ndetse no mu Karere ka Kayonza.
'Drones' z'iki kigo zifite ubushobozi bwo kumara amasaha abiri mu kirere, ndetse zifite ubushobozi bwo gutwara ibiro bibiri by'imiti. Zifite ubushobozi bwo kugenda Kilometero 160 ku muvuduko wa kilometero 130 ku isaha.
Umuyobozi Mukuru wa Zipline Rwanda, Kayitana Pierre aherutse kubwira CNBC Africa ko kuva batangira gukorera mu Rwanda, byatumye bagukira no mu bindi bihugu byo ku Isi.
Ati 'Nyuma y'u Rwanda twagukiye mu bindi bihugu bitanu bya Afurika. Ubu turi no mu Burayi, turi gutangira mu Bwongereza, vuba aha turaba twateye amatako no muri Australia.'
Tom Close yatanze ikiganiro mu Nama yigaga ku iterambere ry'ubwikorezi bukozwe n'indege nto zidafite aba Pilote (Drones)
Iyi nama Ton Close yatanzemo ikiganiro yabereye mu Mujyi wa Montreal mu gihugu cya Canada
Â
Tom Close yasabye abitabiriye iyi nama kwigira ku Rwanda mu gukemura ibibazo byugarije abaturage
Â
Mu 2016 nibwo Zipline yatangiye gukorera mu Rwanda, hagamijwe guhindura serivisi z'ubuzima Â
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'ESSENCE' Y'UMUHANZI TOM CLOSE