Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024, kibera ku kigo cy'amashuri giherereye ku rusengero rwa Eglise Methodiste ruri i Gikondo. Muri iki kigo, niho hanakorera umuryango wa Organisation A-Bato, usanzwe ukurikirana aba bana 28 bafashwa na Canal+.
Nk'uko bitangazwa na Mukamakuza Therese, Umuyobozi wungirije wa Organisation A-Bato, avuga ko nyuma yo kugirana umubano na Canal+ hari byinshi byahinduye ku bana bareberera.
Mukamakuza yemeza ko ubufasha Canal+ iha abana, butuma biga bafite icyizere, ndetse bikanorohereza ababyeyi babo. Yemeza ko kuba Canal+ ifasha abana igatekereza no kubabyeyi ari ikintu cyiza cyo kubashimira.
Akomoza ku gisobanuro cy'ubu bufasha bamaze imyaka 4 bakira yagize ati: "Bivuze ikintu gikomeye cyane kuko aba bana dufasha nka Organization A-Bato, ni abana baturuka mu miryango ikennye. Bivuze rero ko iyo ufashije umwana kwiga, uba uri kumuha ubuzima.Â
Ubwo ni ubufasha buzahoraho bw'igihe kirekire butuma umwana ashobora kwigira, ndetse akazafasha n'ababyeyi be mu gihe kizaza. Ni ubufasha bukomeye, busumba ubundi bufasha bwose abantu bashobora kubona."
Yakomeje avuga ko kuba Canal+ ikora ubucuruzi ariko ikagira n'ibindi bikorwa ikora bigirira umumaro Sosiyete Nyarwanda, bisobanuye ubumuntu kubera ko mu bucuruzi bwabo bazirikana no gufasha abantu cyane cyane abatishoboye.
Ati: "Turashimira ubu buryo Canal+ ikoresha kuba icuruza, ariko ikibuka no gufasha abantu bakennye. Ni ibintu by'agaciro gakomeye cyane kandi bituma bunguka. Aba babyeyi n'abana bafasha, imigisha babasabira ituma bunguka buri gihe no mu bucuruzi bakora. Duhora tubibashimira kuko babikoze imyaka 4 kandi babikora neza."
Yashimiye kandi Canal+ ku budasa yihariye bwo kudakorera mu biro gusa ahubwo ifata n'umwanya ikaza gusura aba bana n'ababyeyi ifata, aho ibasha no kwibonera umusaruro ufatika w'ubufasha itanga.
Umwe mu babyeyi bafite abana babarizwa muri uyu muryango, Twagirimana Nicole, yabwiye InyaRwanda ko mbere y'uko Canal+ itangira kubatera inkunga bari mu buzima bugoye ku buryo kubona amafaranga y'ishuri y'abana byari ingorabahizi.
Ati: "Twari mu buzima bubi kubera ikibazo cyari 'Minerval,' byari bigoranye cyane, ariko aho badufashirije ibintu byaroroshye. Ndabashimira, aho baba bakuye Imana ijye ibakubira 7, ikomeze no kubongerera imigisha mu byo bakora."
Nduhijabagabo Emmanuel na we afite umwana muri Organisation A-Bato, yunze mu rya mugenzi we ashimangira ko mbere byari bigoye cyane kubona ubushobozi bwo kujyana abana ku ishuri.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga muri Canal+, Adrien Boureau yavuze ko nka Canal+ bizera ko kugira uruhare mu iterambere rya sosiyete bakoreramo ubucuruzi bwabo, ari ikintu cy'ingenzi cyane. Iki ni igikorwa bakora mu bihugu binyuranye by'Umugabane wa Afurika, binyuze muri gahunda yabo bise 'Canal+ Impact.'
Yashimangiye ko bakozwe ku mutima no kubona impinduka nziza ituruka mu byo bakora birimo no guhyigikira imyigire y'aba bana ndetse no guherekeza imiryango yabo muri urwo rugendo, atangaza ko batari mu Rwanda ku bw'ubucuruzi gusa.
Ati: "Ntabwo turi hano gusa kugira ngo dukore ubucuruzi, ahubwo turi hano by'igihe kirekire kandi turifuza kubona impinduka nziza ku Baturarwanda."
Yakomeje agira ati: "Iyi gahunda ntiteze kurangira ahubwo iri ni itangiriro. Twayitangiye mu myaka 4 ishize mu Rwanda, kandi nizeye ko izakomeza no mu myaka iri imbere."
Organisation A-Bato, ni umuryango utari uwa Leta, ufasha abana cyane cyane abaturuka mu miryango ikennye. Mu bana benshi uyu muryango uafasha mu buzima bwa buri munsi, abagera kuri 28 nibo Canal+ isanzwe ifasha, aho hashize imyaka 4 ibamenyera buri kimwe kijyanye n'ishuri.Â
Muri aba bana harimo abatangiye kugera no mu mashuri yisumbuye, aho Canal+ yemeye gukomeza kubafasha no muri icyo cyiciro.
Hashize imyaka 4 Canal ikorana n'umuryango A-Bato, aho bafasha abana kujya ku ishuri babaha ibikoresho ndetse n'amafaranga by'ishuri. Si ibyo gusa, kuko Canal+ ifasha n'ababyeyi b'aba bana kwiteza imbere, aho batangiye kwibumbira no mu matsinda mato abyara inyungu.
Canal+ yahaye abana ibikoresho binyuranye by'ishuri abana imaze imyaka ine ifasha, igenera ubufasha n'ababyeyi babo
Itsinda rya Canal+ ryakozwe ku mutima n'umusaruro mwiza uturuka mu bufasha batanga
Ababyeyi bafite abana babarizwa muri Organisation A-Bato bafashwa na Canal+ bavuze ko bishimira ko imibereho yabo imaze guhinduka biturutse ku bufasha bahabwa
Akanyamuneza kari kose ku bana bafashwa na Canal+Ubu bari kwiga neza kuko bamaze kwishyurirwa amafaranga y'ishuri
Adrien Boureau ushinzwe ubucuruzi muri Canal+ yavuze ko hari icyizere ko iyi gahunda izakomeza gukorwa no mu myaka iri imbereÂ
Umuyobozi wungurije muri Organisation A-Bato, Mukamakuza Therese avuga ko ubufasha Canal+ iha aba bana bubaha icyizere bikanorohereza ababyeyi babo