Canal+ yegereje ibikorwa byayo abagenda Nyabu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'amashami yayo aherereye Remera na Kicukiro, Canal+ yongeye gufungura ishami rishya Nyabugogo mu rwego rwo kwegereza abanyarwanda ibikorwa byayo.

Byitezwe ko iri shami rizatanga umusaruro mu gutanga serivisi yihuse kandi inoze ku bakiriya bayo ndetse n'undi muntu washaka kumenya andi makuru kuri Canal+.

Iri shami rifunguwe mu gihe Shampiyona za ruhago zikomeye ku isi zigeze aharyoshye aho abakiriya ba Canal+ barimo kuzikurikirana kuri shene zitandukanye nta nkomyi.

Mu birori byo gufungura iri shami, Umuhanzi Platin yataramiye imbaga itari nke y'abaturage bari baje kwifatanya na Canal+ mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iri shami.

Abayobozi barimo ushinzwe ubucuruzi muri Canal+ International, Adrien Bourreau, uwa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, uwa CanalBox, Aimé Abizera n'abandi bafatanyije n'abakiliya babo kwishimira iyi ntambwe nshya.


Muri iki gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iri shami, Platin yasusurukije abari bitabiriye iki gikorwa





Abayobozi ba Canal+ mu nzego zitandukanye bitabiriye iki gikorwa



Abarimo Papa Sava bari bitabiriye ibi birori byo gufungura ku mugaragaro ishami rishya rya Canal+ Nyabugogo




Byari ibirori mu gufungura iri shami rya Canal+ Nyabugogo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147332/canal-yegereje-ibikorwa-byayo-abagenda-nyabugogo-147332.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)