Chorale Christus Regnat yateguje igitaramo cy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ku nshuro ya Kabiri iki gitaramo kigiye kuba. Kizaba ku wa 3 Ugushyingo 2024 guhera saa kumi n'ebyiri (18H00) z'umugoroba kuri Lemigo Hotel.

Chorale Christus Regnat yasobanuye ko imaze amezi asaga 6 itegura iki igitaramo aho icy'uyu mwaka kizaba kirimo indirimbo zinyuranye zikubiye mu ndimi zitandukanye zituma abazacyitabira batazicwa n'irungu kuva mu ntangiriro kugera ku musozo.

Aha twavuga ururimi kavukire rw'Ikinyarwanda kuko benshi mu bakunzi b'iyi korali ari abanyarwanda ariko ntibibagiwe n'abatumva Ikinyarwanda nabo babakunda byatumye bategura indirimbo zizaririmbwa harimo n'izikubiye mu ndimi z'amahanga nka: Icyongereza, Igifaransa, Ikiratini n'izindi.

Nyuma y'uko indirimbo zizaririmbwa muri iki gitaramo zizaba zikubiye mu ndimi zinyuranye ndetse zizaba ziri no mu njyana ndengamipaka bituma ntawe uzipfumbata muri icyo gitaramo kuko abakunda amajwi agera mu gisenge (Classical Music) bazayumva kandi abaryohere.

Abakunda gucinya umudiho mu njyana Nyarwanda cyangwa se Gakondo nabo, batekerejweho ndetse n'abakunda kwidagadura mu zindi njyana nabo barahishiwe.

Chorale Christu Regnat bati 'Niyo mpamvu rero dushishikariza abakunzi bacu, abakunzi ba Muzika iririmbye neza muri rusange kugura amatike hakiri kare kugira ngo imyanya itazabashirana hakiri kare.'

Kugura amatike birakorerwa ku rubuga: www.event.christusregnat.rw hanyuma ugakurikiza amabwiriza aho amatike yashyizwe mu byiciro 2. Itike ya 20,000 frw ndetse n'itike ya 10,000 frw.

Chorale Christus Regnat iteguye iki gitaramo mu gihe ikomeje kubakira ku ntego yo gukomeza gusigasira no guteza imbere Muzika iririmbye neza; gufasha abantu kuruhuka no gusabana.

Intego yisumbuye muri iki gitaramo cyo kuri iyi nshuro izaba ari ugufasha abana bava mu miryango itishoboye kubonera ifunguro rya saa sita ku ishuri hamwe n'abandi.

Chorale Christus Regnat yamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Kuzwa Iteka', 'Twarakuyobotse', 'Igipimo cy'Urukundo', 'Mama Shenge' n'izindi. Christus Regnat Choir igiye gukora iki gitaramo yatangiye umurimo w'Imana mu 2006, itangijwe n'abantu barimo abari basanzwe ari abaririmbyi.

Iyi korali yavukiye muri Christus Center. Byarakomeje biva ku kuririmba indirimbo zo mu gitabo zitanditse ku manota, bagenda babigisha n'izifite amanota bakuraga hirya no hino mu y'andi makorali cyane cyane ayaririmbaga mu rurimi rw'igifaransa.

Muri iki gihe, Chorale Christus Regnat irizihiza imyaka 18 ishize ishinzwe, bakaba bafite imishinga itandukanye mu rwego rwo kwishimira ibyo Imana yabashoboje kugeraho muri iyi myaka bamaze basingiza Imana binyuze mu ndirimbo.


Chorale Christus Regnat yatangaje ko igiye gukora ku nshuro ya kabiri igitaramo bise "i Bweranganzo" 

Iki gitaramo kizaba ku wa 3 Ugushyingo 2024, kuri Lemigo Hotel mu rwego rwo gufasha abakunzi b'iyi korali kumva umuziki w'umwimerere

 

Iki gitaramo cyaherukaga kuba mu 2023, kirangwa n'indirimbo zisingiza Imana mu ndimi zinyuranye 

Umuyobozi Wungurije Ushinzwe ibya tekinike n'imyitwarire muri iyi korali, Bizimana Jeremie ubwo yari ayoboye abaririmbyi mu gitaramo bakoreye muri Camp Kigali, mu Ukuboza 2023

 

Umuhanzi mu njyana gakondo, Josh Ishimwe yataramanye na Chorale Christus Regnat mu gitaramo cyabo 'i Bweranganzo' cyabaye mu 2023 muri Camp Kigali 

Andy Bumuntu yataramanye na Chorale Christus Regnat mu gitaramo 'i Bweranganzo'






REBA HANO UBWO ANDY BUMUNTU YAHUZAGA IMBARAGA NA CHORALE CHRISTUS REGNAT BAKARIRIMBANA INDIRIMBO BAKORANYE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147203/chorale-christus-regnat-yateguje-igitaramo-cya-kabiri-yise-i-bweranganzo-147203.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)