Donald Trump yashinje Perezida Vladimir Putin ubuhemu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Putin ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga ku Bukungu, i Vladivostok ku wa Kane yabajijwe niba hari umuntu ashyigikiye mu matora y'umukuru w'igihugu ya Amerika, ahita avuga ko ashyigikiye amahitamo Joe Biden yakoze yo gushyigikira Visi Perezida Kamala Harris.

Ati 'Trump yashyiriyeho ibihano u Burusiya kurusha undi mukuru w'igihugu wese wayoboye mbere ye.'

Donald Trump ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Mosinee muri Leta ya Wisconsin ku wa Gatandatu, yagaragaje ko iyo aza kuba ayoboye Amerika, intambara y'u Burusiya na Ukraine iba itarabayeho.

Yavuze ko atumva impamvu Perezida Putin yahisemo gushyigikira Kamala Harris.

Ati 'Ndamuzi, ndamuzi neza, mwabonye ko yavuze uwo ashyigikiye. Sinzi niba mwarabonye ko yatangaje ko ashyigikiye Kamala Harris, biriya byarambabaje cyane. Ndibaza impamvu yahisemo gushyigikira Kamala.'

Hari ibinyamakuru byo muri Amerika byahamije ko Putin yabivuze yivugira ngo arebe icyo abantu bavuga ariko iby'amatora ya Amerika bidafite umwanya muri gahunda z'u Burusiya.

RT yanditse ko umuvugizi wa Perezida Putin, Dmitry Peskov yirinze kugira icyo avuga kuri iyo ngingo.

Visi Perezida Kamala Harris ntiyigeze agira icyo abivugaho ariko Perezidansi ya Amerika, White House yo yatangaje ko Perezida Putin atagombaga kuvuga uwo yumva ashyigikiye mu matora ategerejwe mu mezi make ari imbere.

Donald Trump yahamije ko akimara gutorerwa kuyobora igihugu mu masaha 24 ya mbere azahita ashaka uko habaho ibiganiro hagati y'u Burusiya na Ukraine kugira ngo intambara ishyamiranyije impande zombi ihagarare.

Donald Trump yahamije ko yababajwe bikomeye n'uburyo Perezida Putin ashyigikiye Kamala Harris



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/usa-donald-trump-yashinje-perezida-vladimir-putin-ubuhemu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)