Ku mugoroba wa tariki ya 03 Nzeri 2024 ni bwo Element Eleeeh yasangije abamukurikira ubutumwa bugaragaza ko yamaze gutera intambwe iganisha ku kwinjira mu cyiciro cy'abahatanira ibi bihembo bisumba ibindi ku Isi mu ruhando rwa muzika.
Mu butumwa bwe yagize ati: 'Ntewe ishema no kubamenyesha ko namaze gutanga ubusabe bwanjye mu bihembo bya Grammy bigiye gutangwa ku nshuro ya 67 ngo nanjye banyigeho.'
Akomeza agaragaza ko ari igihe cy'amateka ku muziki w'u Rwanda. Ati: 'Iki ni igihe cy'amateka kuri twe. Nshimiye abamfasha yaba muri Amerika no mu Rwanda mureke twandikire amateka hamwe.'
InyaRwanda igiye kugufasha kumenya urugendo rugeza umuhanzi ku kuba yakwinjira mu bahataniye ibihembo bya Grammy Awards byatangiye gutangwa kuwa 04 Gicurasi 1959.
Iyo havuzwe ibihembo mu muziki, hari ibiba byaramaze gushinga imizi buri muhanzi aba yifuza kwegukana mu ruganda rw'umuziki, gusa kugeza ubu nta bihembo bisumba Grammy.
Ikibazo cyibazwa na benshi harimo 'ese ni gute umuntu yinjira mu bahatanira ibi bihembo'?. Hari byinshi bishingirwaho mu kuba igihangano cy'umuntu cyakwinjira mu bihatanira ibi bihembo.
Icya mbere muri ibyo harimo kuba ibihangano cyangwa igihangano cyawe cyaramaze kugera ku mbuga zose zicururizwaho umuziki mbere y'uko Nzeri ibanziriza itangwa ry'ibi bihembo igera kandi bikaba byarakozwe kinyamwuga.
Iyo bigeze kuri Album n'igisa nayo, kugira ngo yemerwe igomba kuba itari munsi y'igice cy'isaha, mu gihe zaba ari indirimbo eshanu zihuriye hamwe zigomba kuba zirengeje iminota cumi n'itanu.
Ikindi ni uko igihangano cyangwa ibihangano bigomba kuba ari umwimerere atari iyasubiwemo [cover], birumvikana ko igomb kuba itaragemuwe cyangwa mu Kinyarwanda cy'imyidagaduro itari "igishishwa" kuko imeze guto byaba bigoye ko yakwemerwa.
Hari ikitwa 'Entry' ugenekereje ni ukwinjira muri ibi bihembo, ari na cyo cyiciro kibanziriza byose, aho ibihangano kigezwa mu biganza by'abategura ibi bihembo [Recording Academy] kugira ngo byigweho.
Nyuma yo kwigwaho ni bwo bimwe byemererwa guhatana bihabwa 'Nomination'. Uwo bemereye guhatana, ni agahigo gakomeye kadapfa kugerwaho na buri umwe mbega ni indoto za buri umwe.
Kugira ngo igihangano kigere mu biganza bya Recording Academy cyangwa se abategura Grammy Awards, akenshi binyura mu mikoranire iba isanzwe iri hagati y'abategura ibi bihembo n'abareberera inyungu z'umuhanzi.
Ubwo buryo ariko si bwo bukoreshwa ku bahanzi bamaze gushinga imizi kuko birumvikana bo birikora kuko ibikorwa byabo biba bivuga cyane. Abategura ibi bikorwa bahita bicara bagafatanya guhitamo.
Kugira amahirwe yo kwinjira mu cyiciro cy'abahataniye ibi bihembo bikomeye mu muziki, byagiye bihindurira amateka abahanzi kabone nubwo batabyegukana.
Akanama k'abatoranya abinjira mu guhatanira ibi bihembo kaba kagizwe n'intyoza mu ruganda rw'umuziki n'ubuhanzi yaba mu myandikire, gutunganya umuziki no mu birebana no guseruka ku rubyiniro.
Ibyishimo ni byose kuri Element n'abakunzi b'umuziki nyarwanda nyuma y'uko uyu musore utunganya indirimbo akaba n'umuhanzi ateye intambwe iganisha ku bihembo bya Grammy Awards
REBA INDIRIMBO NSHYA "MiLELEE" YA ELEMENT ELEEEH
REBA "FOU DE TOi" YA ELEMENT ELEEEH FT ROSS KANA & BRUCE MELODIE