Engie Energy Access Rwanda yorohereje abashakaga gutunga telefoni za Samsung - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Samsung ni Sosiyete ikomeye yo muri Koreya y'Epfo. Amasezerano yasinywe, yakozwe hagati ya Engie Energy Access Rwanda n'Ishami ry'uru ruganda rifite Icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Ku wa Gatanu tariki ya 06 Nzeri 2024, ubwo ibi bigo byombi byatangazaga ubufatanye ku mugaragaro, hahise hanatangazwa ubukangurambaga bwiswe 'Ni Umuti' bugamije gufasha abaturarwanda kugerwaho n'ibikoresho by'ikoranabuhanga.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Engie Energy Access Rwanda, Mugabo Patrick, yavuze ko benshi mu bakiliya bari barasabye ko nyuma yo kuborohereza kubona imirasire icana televiziyo, radio n'ibindi; byaba byiza bafashijwe no kubona telefoni ngendanwa.

Abakiliya bazajya bagana ahasanzwe hatangirwa serivisi za MySol abe ari ho banagurira izi telefoni za Samsung. Umuntu azaba ashobora kuyigurana n'umurasire cyangwa akayigura yonyine.

Hashyizweho uburyo izi telefoni zizajya zishyurwa mu byiciro ku buryo umukiliya ashobora guhitamo kujya yishyura ku munsi, icyumweru cyangwa mu kwezi, telefoni yose ikishyurwa mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa 12.

Umwihariko urimo ni uko telefoni zose zo mu byiciro bitandukanye za Samsung zizajya ziboneka kandi zifite garanti.

Umuyobozi Ukuriye Ishami rya telefoni ngendanwa muri Samsung mu bihugu bya Afurika y'Iburengerazuba, Anthony Hutia Mungai, yavuze ko intego yabo ari uko telefoni zikwirakwira mu gihugu hose.

Ati 'Ubu bufatanye buzoroshya kubigeraho kuko abaturage bashyiriweho uburyo bworoshye bwo kwishyura telefoni iyo ari yo yose bifuza. Ubu bufatanye buzagumaho mu gufasha Abanyarwanda gutunga telefoni zizewe kandi zigezweho za Samsung ku giciro gito kandi bakishyura mu byiciro.'

Kugeza ubu Samsung yihariye hafi 15% by'isoko rya telefoni mu Rwanda. Muri Mutarama uyu mwaka nibwo iyi sosiyete yashyize hanze telefoni zigezweho zo mu cyiciro cya Galaxy 24, kandi na zo zikazaba ziboneka binyuze ubu bufatanye.

Umuyobozi Mukuru wa Engie Energy Access Rwanda, Patrick Adjiwanou, yavuze ko ubu bufatanye bushya buje bushimangira intego zabo zo kuzamura iterambere ry'abaturage.

Ati 'Ubu dutangiye kuzuzanya na gahunda ya Guverinoma yo kugeza telefoni zigezweho kuri buri muturage wese w'u Rwanda.'

Telefoni zizajya ziboneka binyuze muri ubu bufatanye harimo Samsung Galaxy A04, Samsung Galaxy A05, Samsung Galaxy A05s, Samsung Galaxy A15, Samsung Galaxy A35 5G, Samsung Galaxy A55 5G, Samsung Galaxy S24 Plus na Samsung Galaxy S24 Ultra.

Kugeza ubu Engie Energy Access Rwanda, ifite aba-agents barenga 300 bakorera hirya no hino mu gihugu. Ifite amashami ku Kimihurura, Nyabugogo, Muhanga, Huye, Rusizi, Karongi, Rubavu, Musanze, Kayonza, Ngoma ndetse na Nyagatare.

Umuyobozi Mukuru wa Engie Energy Access Rwanda, Patrick Adjiwanou, yavuze ko ubu bufatanye bushya buje bushimangira intego zabo zo kuzamura iterambere ry'abaturage
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Engie Energy Access Rwanda, Mugabo Patrick, yavuze ko benshi mu bakiliya babo bari barasabye ko nyuma yo kuborohereza kubona imirasire icana televiziyo, radio n'ibindi, byaba byiza bafashijwe no kubona telefoni ngendanwa
Abahawe izi telefoni bagaragaje ibyishimo bidasanzwe
Izi telefoni zizajya ziboneka ahari amashami ya Energy Access mu Rwanda hose
Impande zombi zahamije ko ubu bufatanye buzaramba
Umuturage azajya ahitamo telefoni yifuza ayihabwe
Bamwe muri ba agents ba Energy Access Rwanda bahise bahabwa zimwe muri telefoni za Samsung
Willy Ndahiro ni we wari umuhuza w'amagambo
Abaturage bazajya bahabwa telefoni ziri mu byiciro bitandukanye za Samsung

Amafoto: Usabamungu Arsene




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/engie-energy-access-rwanda-yazaniye-abakiliya-uburyo-budasanzwe-bwo-gutunga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)