Equity Bank Rwanda yashyizeho konti ihuriza hamwe kuzigamira amashuri y'abana n'ubwishingizi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intego y'ibanze ni uko izi mpande zifuje kuba umufatanyabikorwa w'abakiliya mu gutangira kuzigamira uburezi bw'abana hakiri kare.

'Impamba' ni konti nshya y'ubwizigamire aho umubyeyi, ureberera abana cyangwa abafite inzozi zo kubyara, bashobora kuyifunguza bakajya bazigamaho amafaranga yazifashishwa mu burezi bw'abana babo mu bihe biri imbere. Amafaranga ari kuri iyi konti yungukirwa ku rugero rwa 8% ku mwaka.

Ku wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2024 ni bwo Equity Bank Rwanda na SanlamAllianz life insurance Rwanda byamuritse ku mugaragaro iyi konti mu gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cy'iyi banki.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank mu Rwanda, Hannington Namara yavuze ko amafaranga azigamwa kuri iyi konti ashobora no kubera ingwate umukiliya agahabwa inguzanyo igera kuri 90% y'amafaranga ari kuri konti.

Ati 'Turi no gutekereza uburyo ushobora kwiguriza na 120% y'ayo wizigamiye. Iyo watangiye kugira umuryango wagize n'abana uzakenera n'inzu ubamo, amafaranga wizigamiye ashobora kugufasha kubigeraho na byo. Intego zacu ni ugufasha Abanyarwanda gukabya inzozi zabo.'

Amake ushobora kubitsa kuri iyi konti ni 5,000 Frw, ikaba imara imyaka ibiri ariko yongerwa ku byifuzo by'umukiliya.

Mu gihe nyiri iyi konti yitabye Imana kubera uburwayi cyangwa indi mpamvu, hagenwa 500,000 Frw yo kwifashisha mu bikorwa byo kumushyingura.

Ikindi ni uko ufunguje iyi konti ahabwa ubwishingizi ku buryo iyo atabarutse, ubwizigamire yari agejejemo bukubwa gatatu amafaranga agahabwa undi muntu wo mu muryango kandi agatangwa bitarenze iminsi ibiri.

Bimwe mu byo iyi konti ije gutangaho umusanzu ni ukunganira abakiliya mu gukora igenamigambi riboneye ry'ibyo binjiza, kwitegurira ingoboka mu bihe bizaza, n'ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa SanlamAllianz Life Insurance Rwanda Plc, Jean Chrysostome Hodari, yavuze ko muri ibi bihe umunani umubyeyi agomba umwana we ari ukumuha uburezi bwiza kandi buboneye.

Ati 'Ubushobozi kugira ngo buzagere ku rwego rwiza ni uko tubitegura kare kuko ni umushinga. Ugafunguza konti umwana ataravuka, umwana akavuka uko akura agakurana na yo akazagera igihe cya kaminuza ufite konti ibyibushye agahitamo ishuri ryiza kuko wabikoze hakiri kare.'

Uzajya afunguza iyi konti azajya abasha kubona amakuru yayo yifashishije uburyo yaba ubwa USSD, application cyangwa urubuga rusanzwe rwa Equity Bank. Umukiliya azajya aba yemerewe kubikuza nibura inshuro imwe mu gihembwe.

Iyi konti ishobora gufungurwa n'abafite imyaka iri hagati ya 18-60 yaba umuntu ku giti cye cyangwe umuryango [umugore n'umugabo].

Equity Bank ni banki mpuzamahanga yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2011. Ifite amashami 46, abayihagarariye barenga 1,500 n'ahandi hatangirwa serivisi zayo zinyuranye ku bakiliya barenga miliyoni n'igice ifite hirya no hino mu gihugu.

Iyi serivisi nshya yamurikiwe mu gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cy'iyi banki
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank mu Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko amafaranga azigamwa kuri iyi konti ashobora no kubera ingwate umukiliya agahabwa inguzanyo igera kuri 90% y'amafaranga ari kuri konti
Umuyobozi Mukuru wa SanlamAllianz Life Insurance Rwanda Plc, Jean Chrysostome Hodari, n'Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank mu Rwanda, Hannington Namara, bamurika ku mugaragaro konti nshya
Impande zombi zifuje kuba umufatanyabikorwa w'abakiliya mu gutangira kuzigamira uburezi bw'abana babo hakiri kare
Umuyobozi Mukuru wa SanlamAllianz Life Insurance Rwanda Plc, Jean Chrysostome Hodari, yavuze ko muri ibi bihe umunani umubyeyi agomba umwana we ari ukumuha uburezi bwiza
Binyuze mu bufatanye bwa Equity Bank Rwanda n'ikigo gitanga serivisi z'ubwishingizi n'izirimo ubujyanama mu by'imari, SanlamAllianz, hatangijwe serivisi nshya yo kuzigamira amashuri y'abana yiswe 'Impamba'



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-rwanda-yashyizeho-konti-ihuriza-hamwe-kuzigamira-amashuri-y-abana-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)