FERWAFA yakomoje ku masura mashya ashobora kugaragara mu kwezi gutaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, rivuga ko nta gihindutse mu kwezi gutaha k'Ukwakira hari abakinnyi bashya bashobora kuzagaragara mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Amavubi mu kwezi gutaha k'Ukwakira tariki 7 azasura Benin ni mu gihe tariki ya 15 Ukwakira Benin izaba iri mu Rwanda mu gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika cya 2025.

Hamaze iminsi hari amakuru avuga ko hari abakinnyi bashya bashobora kuza mu ikipe y'igihugu kuba baza gufatanya n'abahari.

Aba bavugwa akaba ari abafite inkomoko mu Rwanda ariko bakuriye hanze y'u Rwanda, bakina hanze ya rwo.

Umuvugizi wa FERWAFA wungirije, Jules Karangwa yavuze ko hari abakinnyi bari mu biganiro ko bishoboka hari abazagaragara bashya.

Ati "Sinabihakana cyangwa ngo mbyemeze aka kanya kuko rimwe na rimwe hari ibyo tuba tudafite icyo twabikoraho, gusa icyo nakwemeza 100% ni uko ubushake buraharari turimo gukorana n'inzego zitandukanye ngo turebe ko hari abakinnyi baza. Impamvu mvuze ngo sinabyemez acyangwa ngo mbihakane ni uko hari igihe byose biba byarangiye ariko hakaza izindi mpamvu. Yego hari abo ibiganiro bigeze kure."

Amakuru ISIMBI ifite ni uko bamwe mu bakinnyi bashobora kuza harimo Johan Marvin Kury wa Yverdon Sport mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi uba waranaje ku mikino ya Libya na Nigeria ariko ikipe ye yanga kumurekura kubera ko ari bwo yari agikiruka imvune.

Undi ni myugariro wa Birmingham Legion FC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Phanuel Kavita na we uba waraje ariko bihurirana n'uko umugore yenda kwibaruka.

U Rwanda kandi ruri mu biganiro n'abakinnyi nka Emeran Noam wa FC Groningen mu Buholandi ndetse na Warren Kamanzi ukinira FC Toulouse mu Bufaransa.

Kavuta na we yitezwe mu Mavubi
Johan Marvin Kury yitezwe mu Mavubi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yakomoje-ku-masura-mashya-ashobora-kugaragara-mu-kwezi-gutaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)