Gakenke: Hafunguwe inzu yo kwigishirizamo urubyiruko gukora no gusana imirasire y'izuba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kigo bise Busengo Living Lab, iherereye mu Murenge wa Busengo, iri mu mushinga GREATER watewe inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi, EU, ugamije gufasha u Rwanda mu guhangana n'ingaruka zo kwangiza ikirere, hibandwa ku gutunganya ingufu zisubiramo, Energy Renewable.

Muri uyu mushinga, biteganyijwe ko umwaka wa 2026 uzarangira, urubyiruko rugera ku 1000 ruhawe ubumenyi bwo gukora imirasire y'izuba no gukora bimwe mu bikoresho byayo biba byarangiritse.

Bazafashwa kandi na leta gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba muri icyo gice cy'icyaro bigoranye ko andi mashanyarazi agerayo.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga, yavuze ko iryo koranabuhanga urubyiruko ruzaryungukiramo byinshi birimo gukoresha ingufu zisubiramo kuko baziga gukora no gukoresha imirasire y'izuba kandi ko bizabafasha gukura ako gace mu bwingunge.

Ati "Bizadufasha gukura aha hantu mu bwigunge kuko murabona ko ari mu cyaro, bagiye kwegerezwa amashanyarazi y'imirasire y'izuba ndetse abazaba barabyize bazajya bafasha abaturage mu gukora izagiye zangirika ndetse bakore n'imirasire y'izuba mishya."

Bamwe mu babyeyi bo muri uwo Murenge wa Busengo, bavuga ko kuba abana babo bagiye kwigishwa gukora imirasire y'izuba babifitemo inyungu cyane kuko bizatuma urwo rubyiruko rubona imirimo.

Habumuremyi Jean Baptiste, ni Umuyobozi wa Busengo TSS, yagize ati "Abaturage bakeneye umuriro utishyurwa buri munsi kandi iyo bakoresheje imirasire y'izuba bakoresha umuriro neza kandi badahenzwe kuko izuba rirahari."

"Urubyiruko rwacu rwo ruzahungukira ubumenyi, bahungukire amafaranga kuko nibo bazajya babafasha kuzibashyirira ku nzu byongeye kandi bakorere n'amafaranga igihe bari kuyikora yahuye n'ikibazo, aya ni amahirwe rero tudashobora kwitesha dushishikariza n'urundi rubyiruko kuyabyaza umusaruro, bihugure bamenye gukora amashanyarazi y'ingufu zisubira kuko birengera ibidukikije."

Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri, Padiri Dr Jean Bosco Baribeshya, yavuze nka Kaminuza baba bagomba gukora ubushakashatsi kandi bukagira impinduka ku baturage.

Ati "Turifuza kuzana impinduka nziza mu miturire y'abaturage twongera ingo zitunze amashanyarazi muri aka gace k'icyaro, twigishe urubyiruko kuyakora no kuyakoresha bayabyaze umusaruro kuko ahatari amashanyarazi iterambere riba rigoye."

"Tuzigisha urubyiruko uko biriya byuma bituma izuba ribyara umuriro w'amashanyarazi bikora, babikore ndetse bamenye no kubisana igihe byangiritse kandi birakenewe kuko hari n'abari basanganywe imirasire yangiritse nayo bazayisana."

Kugeza muri Kamena 2024, ingo zifite umuriro w'amashanyarazi zari 78.9% nkuko imibare y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kibigaragaza.

Iki kigo cyitezweho gufasha urubyiruko rwo mu murenge wa Busengo, kubona akazi
Urubyiruko rwinshi rwitabiriye itangizwa ry'iki kigo, ryitezweho gutanga akazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-hafunguwe-inzu-yo-kwigishirizamo-urubyiruko-gukora-no-gusana-imirasire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)