Gakunde Prayer yasohoye igitabo cya mbere agitura inshuti ze zatabarutse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitabo cyitwa 'Scar Tissue Armor' kigizwe n'imivugo 114 igaruka ku ngingo nyinshi zigaruka ku gahinda k'abantu, gukomereka imitima, ubuzima bwo mu mutwe, kwiyahura mu bantu, urukundo n'izindi zinyuranye. Buri paji ifite inkuru yayo yihariye.

Imivugo iri muri iki gitabo ni iyo Gakunde Prayer yagiye yandika mu bihe binyuranye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2024, nibwo uyu musizi yamuritse ku mugaragaro iki gitabo, mu gikorwa cyabereye kuri Park Inn Hotel, cyitabirwa n'incuti n'abavandimwe.

Gakunde yabwiye IGIHE ko yari afite imivugo myinshi agatekereza uko yayishyira hamwe yose hakavamo ikintu umuntu ashobora gufata kugira ngo asome bitari ukuyishyira ku mbuga nkoranyambaga cyangwa kugenda amurika umwe kuri umwe.

Muri iki gitabo hari umuvugo umwe uri mu Kinyarwanda [indi iri mu Cyongereza]. Gakunde yavuze ko ari wo yishimira cyane kurusha indi.

Ati 'Ni umuntu uba uri kuganira n'umubyeyi we w'umugore amuganyira ku kibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe afite kugira ngo na we ajye agerageza amwumve. Ndifuza ko nibagisoma buri wese azagira icyo akuramo cyangwa kumva ko akwiye kumva. Uburyo cyanditse cyangwa amarangamutima arimo ni ibintu bisanzwe abantu banyuramo ariko ntibabigaragaze.'

'Icyo nifuza kubabwira n'uko bumvwa, buri kintu cyose uri kunyuramo uyu munsi hari undi na we wakinyuzemo. Kumvwa bijye bituma twumva tutari twenyine mu buzima.'

Gakunde yavuze ko hari inshuti ze z'inkoramutima yari yarahaye isezerano ryo gusohora igitabo ariko zigatabaruka atarabigeraho, iyi akaba ri intambwe ishimishije kandi ifite icyo ivuze kuri we.

Ati 'Inshuti zanjye ebyiri nagize ibyago byo kubura tukiri bato [Grace na Steven] bari inkoramutima zanjye kandi nari nabasezeranyije ko nzandika igitabo, rero naracyanditse n'ubwo badahari cyo kirahari. Ndacyibatuye bo n'abandi bakunda ubusizi.'

N'ubwo ari igitabo cye cya mbere amuritse ariko Gakunde yatangiye ubusizi kera kuko umuvugo wa mbere yawanditse yiga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza.

Ati 'Wari umukoro bihera uko. Ababyeyi bambwira ko Abasinga ari abasizi n'abasizikazi ariko sinavuga ko hari umuntu umwe nshobora kuba narabirebeyeho bishobora kuba biri mu maraso. Mu mivugo iri muri iki gitabo uwa mbere nawanditse mu 2019.'

Yagaragaje ko kandi afite inzozi zo gukomeza kwandika ibindi bitabo, 'Kugeza ubu ntekereza ko nzakomeza kwandika imivugo impano nikura nandike n'ibindi.'

Iki gitabo kiri ku isoko aho kiboneka ku 15,000 Frw, uwacyifuza akaba yanyura ku mbuga nkoranyambaga z'uyu musizi kugira ngo agishyikirizwe.

Abakunzii b'ubusizi bwa Gakunde bari baje kumushyigikira
Iki gitabo cyitwa 'Scar Tissue Armor' kigizwe n'imivugo 114
Iki gitabo cyitwa 'Scar Tissue Armor' kigizwe n'imivugo 114 igaruka ku ngingo nyinshi zigaruka ku gahinda k'abantu, gukomereka imitima, ubuzima bwo mu mutwe, kwiyahura mu bantu, urukundo n'izindi
Iki gitabo kiri ku isoko aho kiboneka ku 15,000 Frw
Abakunzii b'ubusizi bwa Gakunde bari baje kumushyigikira
Andy Bumuntu ni umwe mu bari baje gushyigikira Gakunde Prayer
Bamwe mu bari aho batahanye kopi z'iki gitabo
Gakunde Prayer ukoresha izina ry'ubusizi rya Kunda Cooks, yavuze ko umuntu wese uzasoma iki gitabo atagomba guheranwa n'agahinda
Gakunde Prayer yasohoye igitabo cya mbere agitura incuti ze zatabarutse



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakunde-prayer-yasohoye-igitabo-cya-mbere-agitura-inshuti-ze-zatabarutse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)