Gatsibo: Abagabo barataka gukubitwa n'abagore - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu buhamya bwa Sibomana Innocent wemera ko akubitwa n'umugore, yavuze ko yahisemo kumuhunga ngo atange amahoro aho guhora akubitwa.

Ati 'Umugore arankubita n'ubu naramuhunze kubera kunteraho akavuyo ashaka kunyirukana. Byatangiye ntaha akagaya amafaranga yo guhaha muha ngo ni make kandi muhahira nkora we nta cyo akora ngo azane n'igiceri cy'atanu. Ntanajya guhinga nyakabyizi nk'uko njye mbikora ngo mbone ayo mafaranga'.

Yakomeje abwira BTN ati 'Aramfata akaniga nabura uko mbigenza nkamuhunga aho kugira ngo bamfunge. Ankubise kabiri rwose abagabo turahohoterwa. N'ejo bundi hari umugore ufunze azira gukubita umugabo we majagu ubu aracyari mu bitaro. Njye nahisemo kumuhunga ndahukana ubu ndikodeshereza.'

Bamwe mu babyeyi bakuru muri ako gace, bavuga ko ayo makimbirane babona aterwa n'abagore bimitse umuco wo guhangana n'abagabo aho kugira ubwumvikane mu rugo.

Umubyeyi umwe yagize ati 'Ubundi umugabo yumvikanaga n'umugore we baba banarwanye umugore akahukana akajya kumucyura umujinya washize ariko ubu nta mugore ucyahuhakana aravuga ati 'nzahangana na we'. Ab'iki gihe barimo barahangana n'abagabo byanavamo n'ubwicanyi'.

Visi Meya wa Gatsibo ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Mukamana Marceline, yavuze ko icyo kibazo gishingiye ku bagore bumvise nabi ihame ry'uburinganire.

Ati "Kuba umugore yarahawe uburenganzira ntibivuze ko yatinda mu kabari ngo atahe Saa Sita z'ijoro cyangwa ngo asuzugure uwo bashakanye. Ihame ry'uburingnire rirasobanutse nubwo ababishinzwe bashobora kubisuzuma ariko ni inshingano zacu nk'ubuyobozi gukomeza kubisobanura kuko hari aho ryumviswe neza'.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rugaragaza ko amategeko ahana ihohoterwa adashingiye ku gitsina runaka bityo ko buri wese uhohotewe akwiye kugana inzego zibishinzwe akarenganurwa.

Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu tugize Intara y'Iburasirazuba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abagabo-barataka-gukubitwa-n-abagore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)