Gatsibo: Babiri bakurikiranyweho kwiba ibishyimbo n'amavuta bigenewe abanyeshuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagabo bashinjwa kwiba ibi biryo ni umuzamu wo kuri iri shuri ndetse n'umutetsi, bivugwa ko bibye iri shuri mu ijoro ryo kuwa 23 Nzeri. Mu byo bibye harimo ibiro 260 by'ibishyimbo, Litiro 61 z'amavuta ndetse n'umunzani.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhura, Nayigizente Gilbert, yabwiye IGIHE ko aba bagabo batawe muri yombi bakekwaho gutwara ibi biryo by'abana ndetse ngo iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane aho babishyize.

Ati "Bishe ingufuri bibamo ibiro 260 by'ibishyimbo na Litiro 61 z'amavuta n'umunzani wabipimaga, twabimenye rero bukeye twihutira gushakisha ababigizemo uruhare, bariya babiri rero nibo bakekwa. Ntabwo biragarurwa ariko iperereza rirakomeje kandi abana bari kurira ku ishuri nta kibazo gihari."

Gitifu Nayigizente yasabye abayobozi b'amashuri kuba maso ku bubiko bw'ibiryo by'abanyeshuri baba bahawe na Leta kugira ngo hatazagira ubitwara. Yavuze ko kandi bagiye kongera ubugenzuzi mu kureba niba nta handi ibiryo by'abana byaba byaribwe cyangwa bigatwarwa. Kuri ubu aba bagabo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhura mu gihe iperereza rikomeje.

Ishuri ribanza rya Rumuri ryibwe ibishyimbo n'amavuta



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-babiri-bakurikiranyweho-kwiba-ibishyimbo-n-amavuta-bigenewe-abanyeshuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)