Ubwo yagiranaga ikiganiro na Televiziyo yo muri Mozambique, Gen Maj Kagame yasobanuye ko ubu ibice bigenzurwa n'Ingabo z'u Rwanda bitekanye.
Ati 'Navuga ko ibintu bimeze neza mu bice byose tugenzura. Abantu baragenda nta nkomyi.'
Kuva mu ntangiriro za Kanama, hagiye havugwa imirwano hagati y'inzego zishinzwe umutekano n'ibyihebe mu mashyamba yo mu duce twa Mucojo mu Karere ka Macomia.
Ibyo bikorwa byo guhashya ibyihebe bivugwa ko byaberaga mu bilometero 100 uvuye mu Mujyi wa Mocímboa da Praia, bikifashishwamo intwaro zikomeye zirimo imodoka z'intambara mu gutahura aho ibyihebe byihishe.
Ati 'Turi gukora cyane kandi twabashije guca intege umwanzi. Twabashije kumwirukana mu ishyamba rya Catupa, muri Massalo no mu bice bya Mucojo. Hari ibindi bikorwa bigikomeje ariko icyo navuga ni uko umutekano uri mu biganza byacu.'
Cabo Delgado ni agace kigaruriwe n'ibyihebe kuva mu 2017. Kuva mu myaka itatu ingabo z'u Rwanda zagerayo, ibintu byasubiye mu buryo.
Gen Maj Alex Kagame wasoje ubutumwa bwe muri Mozambique, ni umwe mu basirikare bakuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu. Yinjiye mu gisirikare mu 1987, bivuze ko afite ubunararibonye bw'imyaka 36.
Yasimbuwe na Gen Maj Emmy Ruvusha wageze muri Mozambique ku wa 20 Kanama 2024 yerekwa ibice byose Inzego z'Umutekano z'u Rwanda zifite mu nshingano birimo Mocimboa da Praia, Chinda, Palma, Afungi, Pundanhar, Macomia, Ancuabe na Pemba.