Ku Cyumweru, tariki ya 15 Nzeri 2024, ni bwo aba baturage bashyikirijwe ubu bwisungane mu kwivuza. Ni igikorwa kiri mu by'urukundo MC Brian asanzwe akora, yise 'Giving Back to the Community'.
Meya w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko ubwisungane mu kwivuza bwatanzwe na Mc Brian n'inshuti ze bugiye gufasha aba baturage.
Ati 'Turagira ngo tubashimire by'umwihariko kuba mudufashije guha mituweli abaturage 700. Ni abaturage benshi, kandi twarebye ku byiciro by'abari bafite imbogamizi yo kwiyuzuriza uwo musanzu cyangwa kuwutanga.'
Yakomeje agira ati 'Turabashimira ko bashyigikiye gahunda ya Perezida wa Repubulika ushyira umuturage imbere. Ni urugero rwiza no ku bandi, i Gicumbi tugira imvugo igira iti 'Muturanyi ngira nkugire, tugeranyeyo''.
Ubu bwisungane bufite agaciro ka miliyoni 2,1 Frw.
MC Brian yavuze ko akora iki gikorwa buri mwaka 'mu rwego rwo gushimira Imana ndetse n'igihugu' ku bw' amahirwe kidahwema guha urubyiruko, akaba yaracyise 'Giving Back To The Community'.
Agitegura afatanyije n'inshuti ze mu rwego rwo gufasha imiryango itishoboye mu turere dutandukanye tw'igihugu aho babinyuze mu bukangurambaga bise 'One for One Campaign'.
Kugeza ubu, iki gikorwa cya MC Brian kimaze kugera mu turere turindwi ari two Gasabo, Nyarugenge, Kicukiro, Bugesera, Nyagatare, Nyanza na Gicumbi.
Si Mutuelle de Santé atanga gusa, ahubwo hari ibindi bikorwa birimo koroza imiryango itishoboye, kwigisha no gufasha abana bo ku muhanda gusubira mu miryango, kugenera amafunguro imiryango itishoboye n'ibindi bitandukanye.
MC Brian amenyerewe cyane ku mikino yose ya Basketball no mu bindi bikorwa by'imikino n'amarushanwa arimo Tour du Rwanda, Kigali International Peace Marathon, Ironman, Giants of Africa, ibirori n'ubukangurambaga bwa leta butandukanye.