Gicumbi: Abaturage biyemeje komorana ibikomere hifashishijwe 'Mvura Nkuvure' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babigarutseho ku wa 10 Nzeri 2024 mu butumwa bahawe n'Umuryango Mizero Care Organization ukunze kwibanda ku mateka ashariye Abanyarwanda banyuzemo hagamijwe kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa, gufasha abafite ihungabana bagasubira mu buzima busanzwe no kwigisha gusabana imbabazi hagati y'imiryango ifite abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'abiciwe ababo.

Nzayituriki Joseline utazi ababyeyi be n'imyaka afite, yavuze ko bimubangamira cyane mu buzima bwe bwa buri munsi kubona atazi aho akomoka n'ababyeyi be, gusa akaba yararezwe n'abantu bamutoraguye afite imyaka itatu nubwo na yo bayimubwiye ari nko kugereranya.

Ati 'Mfite agahinda kuko abana banjye bajya bambaza ngo ariko baragutoraguye? Imyaka yanjye baragereranyije kuko umukecuru wandeze yambwiye ko yantoraguye mfite imyaka nk'itatu muri Jenoside yakorewe Abatutsi,"

"Nta mubyeyi wanjye n'umwe nzi, nta n'umuvandimwe, mfite umugabo n'abana babiri. Kuba twegerejwe amatsinda y'isanamitima bizadufasha, nanjye mbaganirize agahinda mfite, bimfashe kubyakira no kubohoka binyujijwe muri Gahunda ya Mvura Nkuvure".

Garurinyana Marie Grace we yavuze ko bishimiye kubona umuryango ubafasha kuganira ku bibazo bahuye na byo hifashishijwe amatsinda kuko hari benshi batangiye gukurizamo indwara zo mu mutwe kandi ko batabonaga ubibaganirizaho bigatuma baheranwa n'agahinda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Mizero Care Organization, Irene Mizero, yavuze ko bateguye amatsinda agera ku 10 afasha abaturage b'Umurenge wa Rwamiko no mu bindi bice by'igihugu, bakabaganiriza ku buzima bahuye na bwo hagamijwe gukumira indwara zo mu mutwe akenshi zibageraho biturutse ku mpamvu zo kutabohoka no guheranwa n'agahinda.

Yashimangiye ko abafashamyumvire bahuguwe mu buryo bwo komorana ibikomere hifashishijwe uburyo bw'ibiganiro bita 'Mvura Nkuvure'.

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Uwera Parfaite, yashimye uruhare rw'umufatanyabikorwa waje gusana imitima y'abaturage, haba ku miryango ifitanye amakimbirane, abahuye n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakorewe ubwicanyi n'abagize uruhare mu kwica imiryango yabo bakaganira.

Iyo bahuye habaho gusaba imbabazi ku ruhande rumwe ariko kandi bakaganiriza abagizweho ingaruka zo kwicirwa imiryango bakabasha gutanga imbabazi mu rwego rwo kubaka ubumwe, ubwiyunge n'ubudaheranwa nk'uko Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu ibiteganya.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rwamiko bavuga ko bagifite ibikomere bitandukanye
Abaturage biyemeje kuzavurana ibikomere bifashishije Gahunda ya "Mvura Nkuvure"
Abafashamyumvire muri iyi gahunda barahuguwe
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Mizero Care Organization, Mizero Irene; Visi Meya Uwera Parfaite n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwamiko, Jolie Beatrice.
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Uwera Parfaite.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Mizero Care Organization, Mizero Irene, aganira na Jolie Beatrice uyobora Umurenge wa Rwamiko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abaturage-biyemeje-komorana-ibikomere-hifashishijwe-mvura-nkuvure

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)