Gicumbi: Yagiye kwiba mu kabari bamusangamo yasinze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore yafashwe mu rukerera rwo ku wa 23 Nzeri 2024 mu kabari k'umucuruzi witwa Muzungu gaherereye mu Murenge wa Byumba, Akagari ka Gacurabwenge ho mu Karere ka Gicumbi.

Bikekwa ko yacunze ba nyir'akabari bafunze mu saa Saba z'ijoro ajya mu bwiherero apfumura igisenge, gusa baza kumusangamo mu rukerera ari kunywa inzoga yasinze.

Bamubajije icyamujyanye muri ako kabari, uyu musore yavuze ko yashakaga aho kuryama gusa yemera ko inzoga zo yazinyweye akanacuranga radiyo kugeza ubwo bamusanzemo.

Ati 'Njye ninjiriye mu bwiherero nshaka aho kuryama kuko ntaho mfite, kwiba ntabwo nkibikora kuko RIB yigeze kumfunga natwaye ihene ebyiri z'umuturage icyakora inzoga zo nazinyweye".

Nyir'akabari we avuga ko yatunguwe no kumva ko mu kabari ke harimo umuntu kuko ntawe yari yagasizemo.

Muzungu ati 'Njyewe nari nagiye mu giturage, numva abana barampamagaye bambaza niba ari njye wasizemo umuntu kandi hakinze. Nibwo naje nsanga harafunze twibaza aho yanyuze biratuyobera. Umuntu umwe niwe wagiye mu bwiherero abona aho yatoboye agera muri parafo, niko kumenya uko yinjiye.'
Muzungu yakomeje agira ati 'Twasanze acuranga radiyo, yumva umuziki anasoma ku nzoga zihenze.'

Aya makuru yemejwe n'Umukuru w'Umudugudu wa Gacurabwenge, Sunday Emmanuel wabwiye itangazamakuru ko uyu musore yahise atabwa muri yombi.

Ati 'Ibyakozwe n'uyu musore ntibyoroshye ku ruhande rw'umudugudu wacu. Dufite urubyiruko rubaswe n'ibiyobyabwenge. Urabona uyu wavuye Mabare akaza kunyura mu bwiherero, agaca hejuru muri parafo yari no kujya mu nzu nini iyo abona uko agerayo.'

Sunday Emmanuel yakomeje asaba ababyeyi gufatanya n'ubuyobozi mu gutegura ejo heza h'urubyiruko.

Uyu musore yafatiwe mu kabari bikekwa ko yari yagiye kwibamo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-yagiye-kwiba-mu-kabari-bamusangamo-yasinze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)