Guhuza Kagame na Tshisekedi n'iby'ubutaka yashinjwe kugurisha u Rwanda: Ibisubizo bya Perezida Nguesso - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo zombi uyu mukuru w'igihugu yagarutseho mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique.

Muri iki kiganiro, Perezida Nguesso yabajijwe niba ahangayikishijwe n'ikibazo cy'umwuka mubi umaze igihe hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda.

Yavuze ko ari ibintu byumvikana kimwe n'andi makimbirane yose yagiye ayogoza Afurika yo hagati mu bihe bitandukanye.

Ati 'Birumvikana. Amakimbirane yose yahungabanyije Afurika yo hagati by'umwihariko muri Tchad, Centrafrique, aho nari umuhuza, yagiye aduhanganyikisha. Ni kimwe no kuri icyo kibazo uvuze.'

Yakomeje avuga ko mu byo akora aharanira kumvikanisha Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Tshisekedi.

Ati 'Hashimwe umubano mwiza mfitanye nabo, mparanira gufasha Perezida Kagame na Tshisekedi mu gushyiraho imikorere itanga kwizerana kwageza ku mahoro binyuze mu biganiro.'

Umunyamakuru yakomeje abaza uyu Mukuru w'Igihugu niba abona guhura kwa Perezida Kagame na Tshisekedi gushoboka, mu gusubiza avuga ko 'umunsi umwe bizakunda'.

Ati 'Ni byo turi guharanira. Congo ishyigikiye ubuhuza bwa Perezida wa Lourenço, ndetse n'ubundi buryo bwose bugamije kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.'

Indi ngingo yaranze ibi biganiro ni ijyanye n'ikibazo cy'Abanye-Congo bamaze igihe batera ubuyobozi bwabo hejuru, bavuga ko hari ubutaka bw'igihugu cyabo bagurishije u Rwanda.

Ku wa 12 Mata 2022, mu ruzinduko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yagiriye muri Repubulika ya Congo nibwo hasinywe amasezerano y'imikoranire hagati ya Leta ya Congo na Leta y'u Rwanda ndetse abayobozi b'ibihugu byombi bakurikirana isinywa ry'amasezerano hagati ya Leta ya Congo n'imwe muri sosiyete ifite ubuzima gatozi muri Repubulika ya Congo ariko ikabamo n'ishoramari ry'Abanyarwanda ya 'Macefield Ventures Limited-Congo (MVL).

Mu masezerano yasinywe na Macefiled Ventures Limited harimo amasezerano y'ubufatanye mu guhinga igihingwa cy'ikibonobono (Ricin) kugira ngo hazakorwemo amavuta akoreshwa mu binyabiziga kandi adahumanya ikirere.

Muri ayo masezerano Leta ya Congo yiyemeje gutiza sosiyete MVL-Congo ubutaka bungana na hegitari 150,000 bwo guhingaho icyo gihingwa. Kugeza ubu hamaze kuboneka ubutaka bungana na hegitari 121.000, buherereye mu duce dutandukanye turimo Pool, Bouenza na Niari.

Gusa hashingiwe ku miterere y'ubuhinzi bw'ikibonobono, ubu butaka bushobora gukoreshwa mu ihingwa ry'ibindi bihingwa byerera igihe gito, mu gihe hategerejwe kwongera guhingaho ikibonono.

Hari kandi ubundi butaka bungana na hegitari 11500, nabwo bwatijwe sosiyete ELEVECO, ifite ubuzima gatozi bwa Congo, ikorera muri MVL, kugira ngo nabwo bukorerweho imishinga igamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi.

Ibigenwa n'aya masezerano bigaragaza ko Congo itigeze iha ubutaka u Rwanda, ahubwo aya masezerano yo gutiza ubutaka yasinywe hagati ya Leta ya Congo na Macefield Ventures Limited Congo.

Impamvu nyamukuru aya masezerano yashyizweho umukono, ni uguteza imbere ubukungu bwa Congo binyuze mu buhinzi nk'uko biteganyijwe muri gahunda y'iterambere 2022-2026 ndetse no gutanga umusanzu mu kurwanya imihindagurikire y'ikirere hifashijwe amavuta ashyirwa mu binyabiziga akomoka ku bihingwa.

Agaruka kuri iki kibazo, Perezida Denis Sassou Nguesso yavuze ko Atari ubwa mbere igihugu cye cyaba gitije ubutaka, ashimangira ko k'u Rwanda icyateje ibibazo ari ibinyoma bya politike.,

Ati 'Muri iki kibazo harimo ingano yo hejuru y'ibinyoma bya politike. Mu gihe kigera ku myaka 15 ishize Abanya'Afurika y'Epfo, abirabura n'abazungu babyaje umusaruro ubutaka buri mu gace ka Bouenza bahingamo ibigori, icyo nzi ni uko batigeze batwara ubutaka bwa Congo muri Afurika y'Epfo'

'Vuba aha ibigo by'Abanya- Côte d'ivoire n'Abanya- Sénégal byapiganiye isoko ryo gucukura amabuye y'agaciro muri kilometero nke uvuye i Brazzaville, abo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, abo muri Arabie Saudite, abo muri Qatar nabo bari kubisaba.'

Yakomeje avuga ko 'Buri gihe hazahoraho ubutaka buri gukodeshwa mu gihe runaka hagamijwe ikintu runaka. Abakozi bakoreshwa ni ab'imbere mu gihugu, ibintu bibinjiriza amafaranga.'

Perezida Denis Sassou Nguesso yakomeje avuga ko imikoranire nk'iyi ari nayo Congo yagiranye n'u Rwanda, ariko iza kwitwa ukundi kubera imigambi y'abanga u Rwanda.

Ati 'Imikoranire nk'iyi niyo twagiranye n'u Rwanda: Ibi ni ibigo byo mu Rwanda ariko bigengwa n'amategeko ya Congo. Nta kintu gihari cyo kubagurisha ubutaka, nta na kilometerokare imwe y'ubutaka bwa Congo izatangwa. Ibi bibazo byose ahubwo ukubera urwango rufitwe k'u Rwanda, rudafite impamvu iyo ariyo yose yo kubaho.'

Imishinga izakorerwa kuri ubu butaka kandi izaha akazi abaturage ba Congo ku gipimo cyo hejuru, izateza imbere ubukungu n'imibereho myiza y'abatuye muri utwo duce, izagira uruhare mu kubungabunga ikirere kandi izazamura ibikorwa remezo mu duce izakorerwamo.

Aya masezerano kandi azateza imbere imibanire y'ibihugu byombi n'abaturage babyo mu ngeri zitandukanye harimo no gusangira ubunararibonye hagati yabo.

Nyuma y'igihe gito aya masezerano amaze gusinywa hagaragaye imvugo zitandukanye n'ibyanditse muri aya masezerano.

Amakuru IGIHE ifite ni uko izi mvugo zakwirakwijwe n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Congo, abatishimiye umubano mwiza w'u Rwanda na Congo kubera inyungu zabo za politiki, bikongererwa umurego n'icengeza bitekerezo n'ibihuha biharabika u Rwanda bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kandi bishyigikiwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Congo, batangiye kugoreka imyumvire n'ubusobanuro bujyanye n'aya masezerano bavuga ko igihugu cyabo bakigurishije ku banyarwanda. Abandi bavuga ko Leta yagurishije ku Banyarwanda ubutaka buruta u Rwanda.

Hari n'abandi bavuga ko u Rwanda kuba rwarahawe ubutaka ari ukugira ngo bujye bufasha igisirake cy'u Rwanda bityo bazatere Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baturutse aho.

Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, yavuze ko nta butaka igihugu cye cyahaye u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhuza-kagame-na-tshisekedi-n-iby-ubutaka-yashinjwe-kugurisha-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)