Gusana umuhanda Muhanga – Karongi birarimbanyije - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanda Muhanga-Karongi ufite ibilometero 128. Umaze igihe kuko igice cya mbere cyawo cyuzuye mu 2000, ikindi cyuzura mu 2002 icyakora ukaba warangiritse cyane aho wuzuyemo ibinogo byinshi.

Uyu muhanda Perezida Paul Kagame yawemereye abaturage ku wa 30 Nyakanga 2024, ubwo yari yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, kuri Site ya Mbonwa mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati 'Hanyuma hari umuhanda uva hano muri ibi bice, ugenda ukagera za Muhanga mu mujyi. Ntabwo nishimye cyane kuko ikibazo gihari cyari gikwiye kuba cyarakemutse kera ariko ndabasezeranya ko kigiye gukemuka byanze bikunze.'

Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yabwiye IGIHE ko igice cy'umuhanda Muhanga- Ngororero cyo mu karere ayoboye kigizwe n'ibilometero 16, aho kiva ahitwa Rambura kugera ku Kiraro cya Nyabarongo gitandukanya Ngororero na Muhanga, kigeze kure cyubakwa.

Ati 'Imirimo yo kubaka igice cyo mu Karere ka Ngororero igeze ku kigero kiri hejuru ya 65%. Tugendeye ku muvuduko biriho twavuga ko bitazarenza amezi abiri igice gisigaye kitararangira.'

Yavuze ko igice kindi gikurikiyeho muri uwo muhanda ari icya Nyange-Muhanga na cyo biteganyijwe ko kizatangira kubakwa mu minsi iri imbere.

Umuhanda Muhanga-Karongi ufatiye runini ubukungu bw'igihugu kuko woroshya ubuhahirane hagati y'ibice by'Iburengerazuba, Amajyepfo n'Umujyi wa Kigali kandi ukanyuramo ba mukerarugendo batandukanye bava cyangwa bajya mu turere nka Rutsiro, Karongi na Nyamasheke.

Uretse uwo muhanda uhuza uturere, mu Karere ka Ngororero hari kubakwa indi mihanda y'igitaka ingana n'ibilometero 29,6.

Irimo uwa Gatumba-Bwira-Gashyushya ungana n'ibilometero 17 uzatwara arenga miliyoni 1,8 Frw n'uwa Gatega-Muramba-Rubagabaga ungana n'ibilometero 12,6 ukazatwara miliyari 1,7 Frw.

Igice cy'Umuhanda Muhanga-Karongi cyo mu Karere ka Ngororero kiva ahitwa Rambura kikagera ku Kiraro kiri ku Mugezi wa Nyabarongo gitandukanya uturere twa Muhanga na Ngororero



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gusana-umuhanda-muhanga-karongi-perezida-yemereye-abaturage-birarimbanyije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)