Hagaragajwe ikibazo cy'ababyeyi batizera ababyaza bakiri bato - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama Mpuzamahanga y'Impuzamahuriro y'Ababyaza ku Isi (ICM) yateraniye i Kigali kuva ku itariki 24-26 Nzeri 2024 ikaba yaritabiriwe n'abakomoka muri Afurika no mu gice cya Aziya.

Mpirwa Abert yavuze ko nk'urubyiruko rukora umwuga w'ububyaza rugorwa cyane no kugirirwa icyizere n'ababyeyi.

Yagize ati "Ababyaza bakiri bato binjira mu mwuga umuryango mugari nturabiyumvamo. Bari bamenyereye ko ababyaza baba ari bakuru kandi akenshi ari abagore, rero nk'ufite imyaka 23 cyangwa 24 usanga batabyumva. Ibyo biba imbogamizi kuko usanga na twe kwisanga mu mwuga bitoroha mu gihe udahabwa icyizere."

Yakomeje ati "Bituma ubushobozi bwose dufite tutabugaragaza kuko ushobora kuba hari ibyo ushoboye gukora bijyanye n'ikoranabuhanga ariko kubera utahawe umwanya ntubashe kubigaragaza, bikabangamira imitangire ya serivise ijyanye n'ibyo twize. Turasaba ko abo dasanze mu mwuga bajya batwakira neza kugira ngo nibava mu mwuga tuzabasimbure neza."

Niyitanga Virgille Xavier uyobora Ikigo Nderabuzima cya Mahama yavuze ko nk'umubyaza ukiri muto na we yahuye n'imbogamizi nk'iyo.

Ati "Ni ikibazo nanjye nahuye na cyo, ariko urebye biterwa n'umuco kuko uyu mwuga wahoze ukorwa n'abantu bakuru. Iyo babonye ukiri muto nk'umubyeyi ubona ungana n'umwana afite, ubona atabohokeye kukubwira ku buzima bwe bw'imyororokere. Gusa bakwiye gushira impungenge kuko tuba twarabyize ntabwo dushobora kugira uwo duhungabanya kuko tukira bato."

Umuyobozi w'ihuriro ry'ababyaza mu Rwanda, Murekezi Josephine yavuze ko abakora uwo mwuga bakora akazi kenshi kandi bakiri bake ugeranyije n'ababyeyi bagomba kwitaho.

Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko uyu munsi hari ababyaza 2.038 mu Gihugu ikaba iteganya ko mu myaka ine iri imbere uwo mubare uzaba wikubye kane kimwe n'uw'abandi baganga muri rusange.

Gusa yavuze ko iyo mbagamizi iri gushakirwa umuti binyuze muri gahunda ya Leta yo gukuba kane abaganga bahari mu myaka ine iri imbere. Yakomeje avuga ko hari imbogamizi zigihari kandi zibangamiye imikorere yabo n'abandi baganga muri rusange.

Ati 'Imishahara yacu ni mike kuko nka kera ntaho ababyaza bajyaga ariko ubu hari abagiye gukorera hanze y'Igihugu kubera ko tumaze igihe kirekire imishahara yacu itongezwa. Umwuga w'ububyaza uravuna kuko twita ku babyeyi benshi turi bake kandi iyo bagize ikibazo turakibazwa, rero hari abo bica intege bakigendera."

Perezida wa ICM, Sandra Oyarzo Torres yavuze ko bishimiye guteranira mu Rwanda baganira ku iterambere ry'ababyaza muri rusange ndetse agaragaza ibikibazitiye ku rwego rw'Isi bikeneye kwitabwaho.

Yagize ati 'Hari ibihamya bihagije byerekana ko ababyaza ari bo bisubizo ku buvuzi bwiza bw'abagore mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere. Dushaka ko inzego zibishinzwe zibyumva kandi birumvikana. Nizibyumva tuzaba dufite ababyaza benshi hirya no hino ku Isi."

Yakomeje ati 'Birumvikana, kugira ngo ibyo bishoboke, tugomba gukora mu buryo twishimiye duhembwa neza, kandi tugafatwa nk'abandi baganga. ICM imaze imyaka irenga 100 isabira ubufasha ababyaza kuko tuzi neza ko ari bo bisubizo kuri ejo heza h'abagore n'abana babyara."

Umuyobozi w'ihuriro ry'ababyaza mu Rwanda, Murekezi Josephine yavuze ko abakora uwo mwuga bakora akazi kenshi kandi bakiri bake ugeranyije n'ababyeyi bagomba kwitaho
Bamwe mu babyaza bakiri bato bagaragaje ko batizerwa n'ababyeyi
Iyi nama yitabiriwe n'abantu baturutse mu bihugu byo hirya no hino ku Isi
Habayeho igihe cyo kungurana ibitekerezo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ikibazo-cy-ababyeyi-batizera-ababyaza-bakiri-bato

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)