Hagaragajwe uruhare rwa ICK mu kuzamura iterambere ry'Akarere ka Muhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni ibyatangajwe n'Umubuybozi wa Karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, ubwo yari yifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gifumba mu muganda usoza ukwezi kwa Kanama wari ugamije gusiza ahateganyijwe kubakwa inzu z'abatishoboye.

Ni umuganda wanitabiriwe n'Umuyobozi wa Kaminuza ya Diyoseze ya Kabgayi (ICK), Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, n'abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza aho banishyuriye ubwisungane mu kwivuza abatishoboye 150 bo mu Kagari ka Gifumba.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga yavuze ko iri shuri kuba riri muri aka Karere ari amahirwe kuri bo kuko rigira uruhare runini mu kuzamura iterambere n'ubukungu bwa Muhanga kandi ko abanyeshuri bahiga bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije kubaka igihugu.

Ati 'kuba iri shuri riri hano ni amahirwe kuri twe kuko rigira uruhare mu kuzamura ubukungu hano iwacu, iyo abantu bageze ku bihumbi 5000 baje mu karere kacu byanga byakunda ubukungu buriyongera kubera imibereho yabo ndetse bikanongera iterambere.'

Yakomeje avuga ko iyi kaminuza yacyemuye ikibazo cy'uburezi mu karere ka Muhanga kandi ko abanyeshuri bahiga bagira uruhare mu bikorwa byo gufasha abaturage.

Ati 'Kaminuza ya ICK itanga ubumenyi butanga impinduka kuko abigamo bakora ubushakashatsi ku bintu bitandukanye harimo kumenya ibibazo bihari ariko bakanamenya uburyo byacyemukamo.'

Yasoje avuga ko abanyeshuri biga muri ICK batanga umusanzu mu bikorwa bya Leta bifitiye abaturage akamaro ndetse ko banafasha Akarere mu gukora ubukangurambaga ku baturage mu bikorwa bitandukanye.

Umuyobozi wa Institute Catholique de Kabgayi (ICK), Padiri Prof. Dushimimana Fidèle, yavuze ko mu ntego za Kaminuza harimo no kugira uruhare mu iterambere ry'abantu batuye aho iherereye.

Ati 'Ntabwo ibya Kaminuza bigarukira mu kwigisha mu ishuri gusa cyangwa mu bushakashatsi ahubwo n'iterambere ry'abaturage riratureba, niyo mpamvu dukora ibikorwa bitandukanye bifitiye abaturage akamaro.'

Yakomeje ashimira abanyeshuri biga muri ICK umuhate n'umurava bagira mu bikorwa byo gufasha abaturage bakora bitandukanye byumwihariko abashimira ku gikorwa bakoze cyo kwishyurira abaturage Mituelle ndetse abasaba ko bakomerezaho.

Umunyeshuri uhagarariye abandi muri ICK, Niyonkuru Cedric, yavuze ko bifuje kwereka abaturage b'aho iri shuri riherereye ko abanyeshuri bahiga hari icyo babamariye.

Ati 'Twarebye ikintu twakora kugira ngo abaturage bo mu karere ka Muhanga ishuri ryacu riherereyemo babone ko hari icyo tubamariye, ni muri urwo rwego twahisemo kuba twakusanya inkunga buri munyeshuri agatanga uko yifite tukishyurira abatishoboye Mituelle.'

Yongeyeho ko uruhare rw'abanyeshuri biga muri ICK mu gufasha abaturage ba Muhanga kugira imibereho myiza ruzakomeza bakazanakora ibindi bikorwa byinshi biteza imbere igihugu.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yavuze ko ICK iri mu bizamura iterambere n'ubukungu bw'aka karere
Kaminuza ya Diyoseze ya Kabgayi (ICK) ikomeje kugira uruhare mu kuzamura iterambere ry'Akarere ka Muhanga
Umuyobozi wa ICK, Padiri Prof. Dushimimana Fidèle yavuze ko iterambere ry'abaturage bo mu Karere ka Muhanga riri mu nshingano za ICK
Abanyeshuri biga muri ICK bishyuriye ubwisungane bwo kwivuza abatishoboye 150 bo mu Kagari ka Gifumba
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga n'Umuyobozi wa Kaminuza ya Diyoseze ya Kabgayi bifatanyije n'abaturage bo mu Kagari ka Gifumba gukora umuganda
Niyonkuru Cedric, Umuyobozi uhagarariye abanyeshuri muri ICK



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-ya-diyoseze-ya-kabgayi-iri-mu-birikuzamura-iterambere-rya-karere-ka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)