Hagati ya Tshisekedi n'Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w'intambara ya Kongo? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe i New York muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika hateraniye Inteko Rusange ya 79 y'Umuryango w'Abibumbye, amahanga akomeje kugaragaza ko inzira rukumbi mu gukemura ikibazo cy'umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo, ari iy'ibiganiro.

Ibi byongeye gushimangirwa n'Umuvugizi wa 'Department' y'Amerika ishinzwe ububanyi n'amahanga, William Johann Schmonees, watangaje ko igihugu cye kidashyigikiye na gato inzira y'imirwano mu kugarura amahoro n'umutekano mu burasirazuba bwa Kongo.

Mu kiganiro n'ibitangazamakuru mpuzamahanga biri aho i New York, Bwana Johann Schmonsees yasobanuye ko Amerika ishyigikiye ibyemezo bya Luanda, bisaba ko Leta ya Tshisekedi yicarana n'abo bashyamiranye ku meza y'ibiganiro, kandi buri ruhande rugashyira mu bikorwa ibyemeranyijweho nta mananiza.

Si ubwa mbere Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zigaragaje ko amasasu adashobora kurangiza iyo ntambara ica ibintu muri Kongo, kuko mu Gushyingo 2023, ubwo Madamu Avril Haines ukuriye iperereza ry'Amerika yasuraga Kongo, nawe yasabye Tshisekedi kumvikana n'abo bashyamiranye, bakarambika intwaro hasi binyuze mu biganiro.

Ibi amahanga arabisaba mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bumaze kugaragaza ko butitaye na gato ku myanzuro ya Luanda. Urugero ni inama y'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu birebwa n'iki kibazo yabereye i Luanda tariki 14 uku kwezi, ikarangira intumwa ya Kongo iteye ishoti gahunda yo gusenya umutwe w'iterabwoba wa FDLR, kandi inama zose zabereye aho i Luanda, zaremeje ko igihe cyose FDLR izaba ikica igakiza, nta mahoro azigera aboneka muri Kongo by'umwihariko, no mu karere kose muri rusange.

Perezida Tshisekedi yarahiye ko atazagirana ibiganiro na M23, we yita 'umutwe w'iterabwoba', mu gihe nyamara abo barwanyi bamaze kumwereka ko bamurusha imbaraga ku rugamba, dore ko bamaze kwigarurira igice kinini cyane muri Kivu y'Amajyaruguru.

Uretse n'intambara hagati ye na M23 akomeza gutsimbararaho, Tshisekedi yamaze no gutangaza ko yifuza gutera uRwanda, byerekana neza ko atitaye ku nama amahanga amugira yo kureka gushyira imbere intambara.

Umuntu rero yakwibaza icyo uyu mugabo yungukira mu kwima amatwi abamugira inama yo kureka intambara. Abasesenguzi berekana ko Tshisekedi afite inyungu muri iyi ntambara:

Hari inyungu y'ubukungu kuko mu ntambara ba rusahuriramunduru bayungukiramo.Tshisekedi n'agatsiko ke banyereza amamiliyoni y'amadolari atagira ingano, babeshya ko ari ayo gukoresha ku rugamba.

Muri ako kajagari kandi banasahura umutungo kamere w'igihugu bafatanyije n'imitwe yitwaje intwaro isaga 250, ubutegetsi bwashinze buvuga ko ibufasha kurwanya M23 n'u Rwanda.

Ntawakwirengagiza ndetse n'inyungu za politiki, kuko intambara ikomeje Tshisekedi atava ku butegetsi, yitwaje ko nta matora ashoboka mu gihe igihugu kiri midugararo.

Ni umwanya mwiza kandi wo kwikiza abamubangamiye, abashinja kuba ibyitso by'umwanzi.

Ese umuryango mpuzamahanga uzareka Tshisekedi akomeze avunire ibiti mu matwi, abaturage bakomeze batikirire mu ntambara?

Tshisekedi se we, azagera aho ave ku izima, areke za ndonke ze bwite, maze ashyikirane n'abo yita' ibyihebe'?

Ese ubundi ni iki kitwemeza ko uwo muryango mpuzamahanga utiyerurutsa, ukamusaba bya nyirarureshwa gushyikirana n'abo bahanganye, kandi uca inyuma ukamushyigikira mu ntambara kubera inyungu zitubutse, nko kugurisha intwaro no gusahura ya mabuye y'agaciro?

Tubitege amaso, ariko inyungu za bamwe ntizikwiye gusumbya agaciro ubuzima bw'inzirakarengane ibihumbi zikomeje kugwa muri iyi ntambara, izindi zicira isazi mu jisho hirya no hino mu nkambi z'impunzi, imbere mu gihugu no hanze yacyo.

The post Hagati ya Tshisekedi n'Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w'intambara ya Kongo? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/hagati-ya-tshisekedi-numuryango-mpuzamahanga-ninde-wigiza-nkana-mu-gushaka-umuti-wintambara-ya-kongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hagati-ya-tshisekedi-numuryango-mpuzamahanga-ninde-wigiza-nkana-mu-gushaka-umuti-wintambara-ya-kongo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)