Hakenewe miliyoni 15$ yo kubaka uruganda rw'impu mu Bugesera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda igamije kugabanya impu n'ibizikomokaho bitumizwa mu mahanga no guteza imbere urwego rw'impu imbere mu gihugu, yatangijwe na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda ariko kuyishyira mu bikorwa bigenda biguru ntege kubera ibibazo birimo n'amikoro.

Ubu ingengo y'imari ikenewe mu kubaka uru ruganda no gushyira mu myanya ibikoresho bizakenerwamo birimo n'ibizifashishwa mu gutunganya imyanda izajya ivamo [hagamijwe kuyihumanura] ni miliyoni 15.1 z'amadolari ya Amerika [Angana na 20,155,253,500 Frw].

Ubu hamaze kuboneka icyanya cyo kuzubakamo uru ruganda, kikaba giherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Kamabuye, Akagari ka Kampeta mu Mudugudu wa Rutete.

Umukozi Ushinzwe Iterambere ry'Inganda muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda [MINICOM], Mugabe Fred, yabwiye The New Times ko 'Uruganda rutunganya impu cyangwa ibizikomokaho rugomba kuba byibuze rutari hafi y'aho abantu bakorera ibikorwa byabo, nibura rugomba kuba mu ntera ya kilometero imwe kugira ngo imyanda ishobora guturukamo itagira ingaruka mbi ku birukikije dore ko izi nganda zigira imyanda myinshi ihumanya.'

Mu Rwanda hahoze uruganda rutunganya impu ariko kubera kutuzuza ibisabwa rurafungwa.

Mugabe yavuze ko icyakurikiye nyuma yo kubona iki cyanya, kwari ugukora inyigo igamije kureba inyungu izazanwa n'uru ruganda mu gihe rwaba rwubatswe.

Ati 'Inyigo zamaze gukorwa ubu twatangiye gushaka abashoramari bo gukorana na bo. Abashoramari batandukanye barimo n'amasosiyete akomeye akora imyenda bamaze kugaragaza inyota yo gushora imari muri uyu mushinga.'

Mugabe yavuze ko bari no gukorana na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere [AfDB], yemeye gutanga amafaranga yo kuzifashishwa mu gukora izindi nyigo zikenewe kugira ngo uru ruganda rubeho.

Ati 'Izi nyigo zizibanda ku gukora igishushanyo mbonera, ibisabwa mu by'ubwubatsi, ndetse n'ahashobora kuva inkunga.'

Urwego rw'impu mu Rwanda rwarazahaye

Mu Rwanda haboneka impu nyinshi ahanini ziva ku nka zirenga amagana zibagwa buri munsi. Icyakora kugira ngo izi mpu zikorwemo bya bikoresho dukenera zibanza kugurishwa hanze mu bindi bihugu kugira ngo zitunganywe hanyuma zikongera kugurwa ku giciro kitari gito n'abatunganya ibikomoka ku mpu kugira ngo bakore bya bikoresho dukenera mu buzima.

Mbere ya 2014 uruhu rwari imari ishyushye mu Rwanda. Ubucuruzi bwazo bwatangaga inyungu ku kigero cyo hejuru ku bantu benshi uhereye ku mworozi, uzikusanya, uzicuruza, amabagiro ndetse n'abazijyanaga hanze y'igihugu.

Ibi ahanini byaterwaga n'uko uruhu rw'inka zo mu Rwanda ruba ari rwiza kubera ko ziba zororewe mu biraro bizirinda kwibasirwa n'udukoko ndetse zikaba zigaburirwa umunyu byose bifasha impu zizikomokaho gukomera bikanazongerera ubuziranenge.

Icyakora nyuma ya 2014 ngo ubucuruzi bw'impu mu Rwanda bwatakaje agaciko ku kigero cyo hejuru ku buryo abantu benshi bari mu ruhererekane rwazo babihagaritse bakayoboka indi mirimo.

Abari basanzwe bakora ubucuruzi bw'impu bavuga ko muri uwo mwaka nta mucuruzi wo muri kimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba [EAC] wari wemerewe gucuruza impu kanze y'ibyo bihugu.

Ushatse kuzigurisha hanze ya kimwe muri ibyo bihugu yatangiye gusabwa kwishyura amafaranga 0.52 y'Amadorali ya Amerika ku kilo kimwe agurishije.

Bavuga ko byatumye uruhu rutakaza agaciro kuko ngo mbere ikilo cyagurishwaga 1,500 Frw ariko kuva muri uwo mwaka kugeza ubu kigurishwa 100 Frw cyangwa 200 Frw gusa.

Ku bufatanye bwa MINICOM na RDB, muri Gicurasi 2023 byashyizeho Ihuriro Kigali Leather Cluster rizafasha gukurikirana ibikorwa byo kwitegurira uru ruganda no gukurikirana ibindi bikorwa byo gutunganya impu n'ibizikomokaho bikorerwa hirya no hino mu gihugu.

Mu kiganiro yigeza guha IGIHE, Umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, Kamayirese Jean D'amour, yavuze ko mu gihe gahunda zo kubaka uru ruganda zihutishijwe agaciro k'impu kakongera kakazamuka na za nganda zikora ibyo gutunganya ibizikomokaho ntizongere guhenda na gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu ikarushaho kwimakazwa.

Hakenewe miliyoni 15$ yo kubaka uruganda rw'impu mu Bugesera
Abakora ibikoresho biva mu mpu bagorwa mu kuzigura hanze y'u Rwanda bigatuma n'ibyo bakora bihenda

Amafoto: AI




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakenewe-miliyoni-15-yo-kubaka-uruganda-rw-impu-mu-bugesera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)