Hari abiga ari 70 mu cyumba kimwe: impuruza ku buke bw'ibyumba by'amashuri y'incuke - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu byo Guverinoma y'u Rwanda iri gushyiramo ingufu ni no kwita ku burezi butangwa hakiri kare, ni ukuvuga ubuhabwa abana b'incuke, binyuze muri gahunda zitandukanye nko guteza imbere ingo mbonezamikurire.

Gahunda y'ingo mbonezamikurire yatangiye mu 2011. Imibare igenda izamuka ku buryo nk'abana bagana izo ngo bavuye ku 256,677 mu 2018 bagera kuri 1,149,699 muri Kamena 2024.

Yafashije ababyeyi kwita ku mikurire y'abana babo ariko bakanabona umwanya wo kujya gushabikira abandi nk'uko uwitwa Ndagiwe Dative waganiriye na RBA yabivuze.

Ati 'Nk'ababyeyi b'i Kigali tujya gushabika dushaka imibereho y'abana. Amashuri ataraza gusiga abana biruka ku gasozi byari ikibazo cyane, ariko aho amashuri yaziye turabazana bakaguma ku kigo tuzi ko bafite umutekano, bakagaburirwa tugasanga bameze neza.'

Icyakora nubwo iyo gahunda yishimirwa n'ababyeyi abayobozi b'amashuri bakomeje kugaragaza ko ubuke bw'ibyumba bigiramo bukomeje gutuma bakira bake n'abahari bakiga mu bucucike.

Nko mu Rwunge rw'Amashuri rw'Agataramo rwo mu Karere ka Gasabo, bamaze imyaka itatu bakira abana b'imyaka itanu, gusa ku bw'ibyumba bike.

Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rw'Agataramo, Nakure Marie Georgette ati 'Twakira abana bafite imyaka itanu kugira ngo umwaka ukurikiyeho bahite bajya mu mwaka wa Mbere kuko dufite icyumba kimwe gusa. Leta iramutse itwubakiye nk'ibindi byumba bibiri tugafata n'abana bato byaba byiza cyane.'

Umuyobozi wa G.S Gisozi I witwa Evariste Banzubaze na we ati 'Ubushize twari dufite abana 214 bigiraga mu byumba bitatu gusa. Impuzandengo yari abana barenga 70 mu cyumba cy'ishuri. N'ubu turabyiteze kuko baracyaza.'

Muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2), Guverinoma y'u Rwanda yiyemeje ko izongera umubare w'abanyeshuri biga mu mashuri y'incuke uve kuri 35% ugere kuri 65% mu gushimangira gahunda yo kwita ku burezi bw'umwana kuva akiri muto.

Imibare ya Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko ibigo by'amashuri y'incuke byiyongereyeho 6,3% biva ku 3808 mu mwaka w'amashuri wa 2021/2022 bigera ku 4051 mu 2022/2023.

Ubwiyongere buri hejuru bwagaragaye mu bigo bya leta aho byavuye ku 1136 mu 2021/2022 bigera ku 1245 mu 2022/23.

Guverinoma y'u Rwanda ni na yo yihariye ibigo byinshi by'abana b'incuke ku rugero rwa 30,7%. Ikurikirwa na Kiliziya Gatolika ifite ibingana na 28,7% mu gihe amatorero y'aba-Protestant yihariye 17,6% na ho ibindi bigo abantu ku giti cyabo bafite n'indi miryango itari iya leta byihariye 15,2%.

Mu myaka itanu iri imbere abagana amashuri y'incuke bazaba barageze kuri 65% bavuye kuri 35%



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abiga-ari-70-mu-cyumba-kimwe-impuruza-ku-buke-bw-ibyumba-by-amashuri-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)