Hari ikiri gukorwa! Abasakaza amashusho y'uru... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mashusho yatangiye guhererekanwa cyane kuva mu cyumweru gishize. Ndetse, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye babiteramo urwenya, umwe akavuga ko amashusho yamugezeho, agasaba abantu kumwandikira muri 'DM' kugirango ayabagezeho.

Ni amashusho ajya hanze nyir'ubwite abigizemo uruhare, cyangwa se yatiza telefone ye agakurwamo, ku buryo yisanga yagiye hanze. Hari umwe mu bo byabayeho mu minsi ishize ahitamo gukuraho telefone, kugira ngo abantu badakomeza kumwoherereza ubusa bwe!

Umunyamideli Mbabazi Shadia wamenye nka Shaddbyoo kuri murandasi, aherutse kuganira n'abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, agaragaza ko kimwe mu bintu yicuza, ari uko yakandagije ikirenge cye mu Isi y'ikoranabuhanga.

Yabwiye ababyeyi kurinda abana babo izi mbuga, bitewe n'ibyo yahuriyemo. Ati 'Kwishyira hanze(ku mbuga nkoranyambaga) niryo kosa rya mbere nakoze, urabyumva ? njye ndi kukubwira ukuri, ntabwo ari ukugira abagukurikira benshi (Followers) nzi byinshi kuri izi mbuga.'

Akomeza ati 'Niba ufite abana cyangwa uzabagira, wowe utekereza ko ushaka kuza kuri izi mbuga nizere ko witeguye ibintu bizakubaho, hari ibyo mutekereza mu mitwe yanyu ariko ntabwo murabona, ariko umunyabwenge yakwihutira gusoma ibijyanye n'izi mbuga nkoranyambaga, ikintu nababwira murinde abana banyu, buri mugore wese cyangwa ufite umwana amurinde izi mbuga kuko ntabwo ari ikintu cyiza.'

Yabwiye abangavu birukira kujya ku mbuga nkoranyambaga kwitonda, kuko ibyo babona byose bishyirwaho atari ukuri. 

Ati'Ikintu nabwira abana bose bajya ku mbuga nkoranyambaga nizere ko bazi icyo bashaka kugeraho, biriya bintu byose babona ntabwo ariko biba bimeze kuko abantu bari hanze aha ni ababeshyi, imbuga nkoranyambaga zakuzamura pe, ku bijyanye n'ubushabitsi (Business), ariko nushaka kubaho mu buzima bw'undi muntu bizakugora mu buzima bwawe, ubu ushobora kumva ko ubu umeze neza ariko bidatinze uzabibona bigusigira igihombo gikomeye.'

Yakomeje agira ati 'Buri mwana wese cyangwa abangavu ndabizi ko bamwe baba bari kunkurikira, izi mbuga ntabwo ari ikintu cyiza , mwicare mwige, muhange amaso ibifatika, aha nta by'ukuri bihaba , tekereza ku hazaza h'ubuzima bwawe.'

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yabwiye itangazamakuru, kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, ko nka RIB bamaze igihe babona abantu basakaza amashusho y'urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, kandi ni imyitwarire igayitse, abantu badakwiye gushyigikira.

Ati "Nta bunyangamugayo burimo! Ndetse, ibyo bikorwa bimwe bigize ibyaha ibyo abantu barimo ...Nk'uko wabyise ngo ni amarushanwa, koko urabona biteye isoni biragayitse."

Yavuze ko nk'urwego avugira hari iki gukorwa mu rwego rwo gushyira akadomo kuri iki ibazo. Akomeza ati "Nka RIB rero turabibona hari ikiri gukorwa."

Dr.Murangira yasobanuye ko imyitwarire y'umuntu ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza imico ye n'uburere umuntu afite. Kandi binashimangira ikigero cy'imitekerereze afite.

Ati "Imyitwarire yawe ku mbuga nkoranyambaga izahita ikugaragaza uwo uriwe. Turabibona, biragayitse, harimo ibiri gukorwamo ibyaha, kandi hari ikiri gukorwa, kuko bigomba gucika byanze bikunze.'

Ku wa 1 Kanama 2020, Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB rwerekanye abakobwa bane bari mu kigero cy'imyaka 18 na 27 y'amavuko batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amashusho y'urukozasoni binyuze kuri internet.

Umwe muri bariya bakobwa asobanura uko byagenze kugirango amashusho yabo ajya hanze, yagize ati 'Yaratubwiye (umusore wabasabye kwifata ayo mashusho) ngo icya mbere ashaka ni abareba ibyo yerekana (views). Nuko dukora video twerekena ubusa bwacu turabimwemerera, turamubwira tuti nitugera mu rugo ufungure konti yawe tujyeho imbonankubone.'


Ku wa 1 Kanama 2020, RIB yerekanye abakobwa bakekwagaho icyaha cyo gutangaza amashusho y'urukozasoni binyuze kuri internet

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Thierry Murangira yatangaje ko biteguye guca ibikorwa byo gusakaza amashusho y'urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146935/hari-ikiri-gukorwa-abasakaza-amashusho-yurukozasoni-bararye-bari-menge-146935.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)