Hari kubakwa ikiraro cy'arenga miliyari 1,6 Frw gihuza Ruhango na Nyamagabe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikiraro kiri kubakwa ahitwa i Mwogo ku muhanda Buhanda-Kaduha, ahari hari ikindi kiraro ariko kinubirwaga n'abakoresha uwo muhanda ndetse kikabatera imbogamizi cyane mu gihe cy'imvura kuko cyarengerwaga n'amazi kigahagarika ingendo.

Ibyo ngo byiyongeraho no kwangiza imyaka ihinze mu kibaya cyegereye icyo kiraro nk'uko bamwe mu baganiriye na RBA babivuga.

Umwe yagize ati 'Icyo kiraro cyaruzuraga kikamena amazi mu mirima ihinzemo umuceri, ibigori soya n'ibindi amazi akabitwara inzara ikica abantu. Twizeye ko nicyuzura tutazongera gusonza kuko amazi azaba yahawe inzira'.

Undi yagize ati 'Iyo imodoka zavaga i Kigali zizanye ibyo kurya i Musange zigasanga cyarengewe zaburaga uko zibigezayo. Turifuza ko badufasha ubwo buhahirane ntibujye buhagarara'.

Aba baturage bavuga ko imirimo yo kucyubaka yakwihutishwa kuko kuri ubu icyo cyari gishaje ubu cyamaze gukurwaho kubera imirimo yo kubaka icyo kindi.

Ibyo rero ngo bibateye impungenge ko mu gihe imvura yakongera kugwa amazi bayobeje ngo babashe kucyubaka yahita yongera gukwira mu mirima yabo bikongera bikabateza inzara ndetse n'umuhanda w'agategenyo wubatswe bayobeje amazi y'umugezi icyo kiraro gicaho ukaba ushobora gusenyuka.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko binyuze mu Kigo gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi mu Rwanda, (RTDA) imirimo yo kubaka icyo kiraro izajyana no kubaka neza umuhanda kiriho.

Yagize ati 'Tugenda tureba aho abaturage bakeneye cyane kurusha ahandi. Ku bufatanye na RTDA uriya muhanda na wo tugiye kuwuvugurura kugira ngo ugendwe neza kurushaho ariko twibanda cyane kuri icyo kiraro'.

Guverineri Kayitesi kandi yijeje abaturage ko imirimo yo kubaka icyo kiraro igiye kwihutishwa.

Imirimo yo kubaka Ikiraro cya Mwogo yatangiye muri Mutarama uyu mwaka, kikaba kizuzura muri Gicurasi mwaka utaha wa 2025.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-kubakwa-ikiraro-cy-arenga-miliyari-1-6-frw-gihuza-ruhango-na-nyamagabe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)