Hari kubakwa ikoranabuhanga rizafasha ababarura 'sim card' kumenya umwirondoro hatewe igikumwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amakuru yatanzwe kuri uyu wa 09 Nzeri 2024 ubwo Urwego rw'Ubugenzacyaha ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda n'izindi nzego, rwerekanaga abantu 45 bibaga abantu bakoresheje amayeri atandukanye cyane cyane kuri Mobile Money, aho bari bamaze kwiba arenga miliyari 400 Frw.

Mu iperereza ryakozwe, abo bajura mu guhamagara abo bashaka kwiba, biyitiriraga inzego runaka akenshi bakoresha nimero zitababaruyeho, kuko babaga bazi ko baramutse bakoresheje izibabaruyeho bafatwa bidatinze.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri RURA, Gahungu Charles, yavuze ko bafatanyije n'ibigo by'itumanaho mu Rwanda barebye ibyuho bihari mu kubaruza no kwandikisha Sim Card.

Ati 'Ni yo mpamvu ku wa 20 Kanama 2024 abantu babonye itangazo RURA yasohoye igaragaza amabwiriza mashya ajyanye no kwibaruzaho Sim Card. Bya bindi bya ba bantu babarurira Sim Card ku muhanda, kuri kiyosike n'ahandi ntibyemewe. Ahemewe ni ahashyizweho n'ibigo by'itumanaho. Ubabonye yafatanya n'inzego z'umutekano bagafatwa.'

Gahungu yavuze ko hari ubwo abo babarura bamwe batanga Sim Card zitari zo kandi beretse abakiliya babo ko bababaruye cyangwa akagufata amafoto atandukanye, akakwandikaho nimero ebyiri, imwe akayiguha indi akazayikoresha mu manyanga.

Ati 'Ugasanga indangamuntu yawe ibaruyeho Sim Card eshatu kandi ufite imwe. Ni ukuvuga ko nimero ebyiri zisigaye ziri gukoreshwa mu bujura. Ni yo mpamvu nsaba Abanyarwanda kugira amakenga.'

Yavuze ko batahuye ko hari abantu bafataga indangamuntu z'abandi bakazibaruzaho izindi nimero, ikintu na cyo bakemuye kuko ubu umuntu azajya afotorwa hanahuzwa n'imyirondoro iri mu Kigo cy'Igihugu cy'Indangamuntu, ikoranabuhanga ababarura Sim Card bakoresha ryahujwe n'irya NIDA.

Ati 'Mbonereho no kubabwira ko ubu hari kubakwa ikoranabuhanga, aho mu minsi iri imbere uzajya ahabwa Sim Card azajya abanza gutera n'igikumwe ibizwi nka 'biometrics' kugira ngo turebe ko imyirondoro ihuye n'ushaka simukadi.'

Ikindi ubu RURA ifatanyije n'ibigo by'itumanaho bya MTN Rwanda na Airtel Rwanda yashyizeho uburyo Sim Card zibarurwa, aho umuntu atemerewe kwibaruzaho simukandi zirenze imwe mu masaha 24.

Gahungu yasabye Abanyarwanda gusuzuma bareba, nimero zibabaruyeho, aho bakanda *125# bagakurikiza amabwiriza, bagasaba ko nimero batazi zibavanwaho, abadashoboye kubyikorera bakagana ibigo byabugenewe bagafashwa.

Icyakora yavuze ko ufite umwenda kuri iyo nimero ashaka kwikuzaho bidakunda ndetse n'ufite nimero imwe ku murongo runaka na byo bidakunda.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri RURA, Gahungu Charles ubwo yari mu gikorwa cyo kwerekana abajura bibaga abantu bakoresheje amayeri atandukanye cyane cyane Mobile Money
Ababo ni abajura 45 bafashwe na RIB ku bufatanye n'izindi nzego. Bibaga abantu bakoresheje amayeri atandukanye cyane cyane Mobile Money. Kuva muri Mutarama-Nyakanga 2024 bari bamaze kwiba miliyoni 400 Frw hashingiwe ku batanze ibirego



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-kubakwa-ikoranabuhanga-rizafasha-ababarura-sim-card-kumenya-umwirondoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)