Haruna, Muhadjiri, Djihad, Jacques Tuyisenge bamukuriye mu biganza - Umutoza Vigoureux yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza Mungo Jitiada, wamenyekanye cyane nka 'Vigoureux' mu mupira w'amaguru yitabye Imana azize uburwayi.

Uyu mutoza wari uzwiho kuzamura abakiri bato mu mupira w'amaguru by'umwihariko mu gace ka Rubavu, inkuru y'urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nzeri 2024.

Uyu mutoza wazamuye abakinnyi benshi bageze ku gasongero k'umupira w'amaguru mu Rwanda, yari amaze igihe arembeye mu bitaro bya Gisenyi.

Bwa mbere bimenyekana ko arwaye hari muri Mata 2023 ubwo yari arwaye imitsi, kubura amaraso ndetse na hépatite C kugeza ubwo kuva mu nzu byabaye ikibazo gikomeye.

Ubu burwayi kandi bugenda buhindagurika kuko rimwe na rimwe akaguru kamwe kagira 'paralysie', ikindi gihe kakabyimba.

Ibiganza bye byanyuzwemo n'abakinnyi benshi nka Niyonzima Haruna udafite ikipe ubu, Tuyisenge Jacques na we nta kipe afite, Bizimana Djihad wa Kryvbas muri Ukraine, Hakizimana Muhadjiri wa Police FC, Nizeyimana Mirafa [wakiniye amakipe arimo Police FC na Zanaco FC], Imanizabayo Florence wakiniye Rayon Sports y'Abagore n'abandi benshi biganjemo abakomoka i Rubavu.

Vigoureux wazamuye benshi yitabye Imana



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-muhadjiri-djihad-jacques-tuyisenge-bamukuriye-mu-biganza-umutoza-vigoureux-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)