Haruna Niyonzima ntakiri umukinnyi wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Haruna Niyonzima yamaze gusesa amasezerano y'umwaka umwe yari afitanye na Rayon Sports nyuma yo kutubahiriza ibyo bumvikanye.

Muri Nyakanga 2024 ni bwo Haruna Niyonzima yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'umwaka umwe, ni ukuvuga kuyikinira mu mwaka w'imikino wa 2024-25.

Yagaragaye mu mukino umwe wa shampiyona w'umunsi wa 1 wo banganyije na Marines FC, kuva icyo yahise ahagarika imyitozo.

Uyu mukinnyi amakuru avuga ko yanze gukomeza akazi kuko Rayon Sports itubahirije ibyo bumvikanye, bivugwa ko amafaranga bagombaga kumuha bari bamubwiye ko azava kuri Rayon Day, gusa byaje kurangira icyizere kiraje amasinde.

Uyu mukinnyi yahise atangira gusaba Rayon Sports ko basesa amasezerano, nyuma y'ibiganiro birebire ejo hashize ku wa Gatanu ni bwo yahawe urupapuro rumurekura 'Release Letter'.

Bivigwa ko uyu ari wo mwaka wa nyuma wa Haruna Niyonzima mu mupira w'amaguru cyane ko arimo gukorera License B ya CAF, arashaka guhita yinjira mu butoza.

Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-ntakiri-umukinnyi-wa-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)