Hashize imyaka 3 yitabye Imana, ibigwi n'amateka bya Jay Polly wasize umwijima mu bakunzi be #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 3 Nzeri 2021 ni itariki y'umwijima ku bakunzi b'umuziki by'umwihariko abakunzi ba Hip Hop kuko ni bwo umuraperi Tuyishime Joshua Jay Polly yitabye Imana.

Uyu munsi hashize imyaka 3 Jay Polly wafatwaga nk'umwami wa Hip Hop mu Rwanda yitabye Imana, uyu mugabo wiyitaga Kabaka urupfu rwe rwashenguye benshi kugeza uyu munsi hari n'abatarabyakira.

Jay Polly yaguye mu Bitaro bya Muhima, aho yagejejwe avanwe muri Gereza ya Mageragere ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021, akihutanwa kwa muganga ariko ntabashe kubona undi munsi ucyeye.

Yari umwanditsi w'umuhanga cyane byagera mu mirapire bikaba akarusho ndetse ibi bikaba byarashyizweho akadomo n'icyamamare Davido mu 2018 ubwo yari Rwanda aho yatangaje ko umuhanzi yemera cyane mu Rwanda ari Jay Polly ndetse yahise amuhamagara ku rubyiniro, Jay Polly ahageze baririmbana indirimbo 'Ku musenyi'.

Jay Polly mu gihe cyo kumushyingura habaye ibidasanzwe ku bafana be batiyumvishaga ko koko Jay Polly yitabye Imana, kuko guhera aho yari atuye bajya kumusezeraho bwa nyuma ndetse naho yashyinguwe I Rusororo abantu bageze naho bananira inzego z'umutekano bajya kwirebera uburyo ashyingurwa.

Iby'ingenzi wamenya kuri Jay Polly umaze imyaka 3 yitahiye

Jay Polly yitabye Imana ku myaka 33, ni umwe mu bahanzi bahinduye isura y'umuziki Nyarwanda kuva yatangira kuwinjiramo. Abifashijwemo n'itsinda rya Tuff Gangs yabarizwagamo, ni umwe mu batumye injyana ya Hip Hop igwiza igikundiro mu mitima y'Abanyarwanda.

Uyu muraperi yavutse ku wa 5 Nyakanga 1988, yari umwana wa kabiri mu muryango w'abana batatu. Amashuri ye abanza yayize mu Kigo cya Kinunga, mu gihe ayisumbuye yayize mu Ishuri rya E.S.K riherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho yize ibijyanye n'ubukorikori, ndetse akaba yari asanzwe ari umuhanga mu bijyanye no gushushanya.

Inganzo ya Jay Polly ikomoka mu muryango we kuko nyina umubyara yari umuririmbyi ukomeye muri Korali Hoziyana yo muri ADEPR Nyarugenge, iyi yubatse amateka mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana kuva mu bihe bya kera.

Ubushake bwo kuririmba Jay Polly yabugaragaje bwa mbere ahagana mu 2002, ubwo yatangiraga kwinjira mu muziki, biba akarusho mu mwaka wakurikiyeho ubwo yahuraga na Green P mu Ishuri rya E.S.K, batangira gukorana indirimbo zitandukanye.

Impano ya Jay yakomeje gututumba kugera mu 2004 ubwo yafatanyaga na Green P ndetse n'abandi barimo Perry G mu gukora itsinda ryiswe G5, bose hamwe bari batanu. Hadaciye kabiri, aba basore binjiye muri studio ya TFP bahakorera indirimbo ya bo ya mbere yiswe ''Nakupenda'', iririmbwe mu Kinyarwanda n'Igiswahili.

Muri Kamena uwo mwaka, bakoze iyitwa ''Ngwino'', ariko iby'iri tsinda biza kuzamba nyuma y'igihe gito, Jay Polly na Green P bimukira muri studio ya ONB ya Lick Lick, ari na we wabahuje na Bulldogg, bahera aho bashinga itsinda rya Tuff Gangs.

Hadaciye kabiri, Tuff Gangs yaje kubona amaboko mashya nyuma yo kwakira Fireman na P Fla. Icyo gihe iri tsinda ryatangiye gukora indirimbo ndetse ryigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano birimo ''Kwicuma'', ''Sigaho'', ''Umenye ko'', 'Target ku mutwe'' n'izindi.

Itsinda rya Tuff Gangs ryaje gucika imbaraga nyuma y'uko abari barigize bananiwe kumvikana ku ngingo zitandukanye bituma bamwe muri bo batangira gukora indirimbo ari bonyine, ari nako byagenze kuri Jay Polly. Uyu mugabo wari uzwiho kwandika imirongo isaba ubushishozi mu kuyisobanukirwa, yatangiye kubaka izina ku giti cye binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo nka 'Deux Fois Deux', ''Ndacyariho'', ''Akanyarirajisho'' n'izindi zabiciye kuri radio zo mu Rwanda muri ibyo bihe.

Iki gikundiro ni cyo cyahuruje abafana ku munsi wa nyuma w'irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryo mu 2011, rikaza kwegukanwa na Tom Close ariko abafana ba Jay Polly bikabanga mu nda, bakagera ubwo begura amabuye bakayatera ku rubyiniro bamagana icyo bitaga akarengane kakorewe 'Umwami wa Hip hop'.

Nyuma yo guhatana ubutaruhuka, Jay Polly yaje kwegukana igihembo cya Guma Guma mu 2014, ahabwa miliyoni 24 Frw, zakomeje kumufasha mu rugendo rwe rw'umuziki.

P Fla yari mu bari abaraperi ngenderwaho muri Tuff Gangs ariko yakunze guhora mu mahari na bagenzi be, akenshi mu itsinda hagahora umwiryane wanatumye bamwereka umuryango.

Yatandukanye na Tuff Gangs muri Mutarama 2012, icyo gihe yahise ashinga itsinda yise 'Imperial Mind State', yaje guhinduka "Imperial Mafia Land" aho yari ari kumwe na El Poeta bari baranabyaranye. Iri tsinda ubu yarihaye izina rya "Quiet Money".

We na bagenzi be bahise bagirana urwango batangira kujya bahimba indirimbo baterana amagambo. P Fla yagiranye amakimbirane na mugenzi we yamaze imyaka myinshi, biyunga mu myaka yashize.

Mu 2015 benshi batunguwe no kumva inkuru yavugaga ko Jay Polly yatandukanye na bagenzi be ndetse agahita yinjiza amatwara mashya mu itsinda akanashyiramo amaraso mashya.

Tuff Gangs ya Jay Polly yari irimo Khalifan, Romeo na Young T bahoze mu itsinda rya Home Boyz; mu ndirimbo ya mbere bakoze bise 'Wiyita Iki?'

Tuff Gangs basubiranye mu 2017, muri East African Party 2018 bigaragariza abakunzi ba bo. Cyari igitaramo cyo gutangiza umwaka. Kuva basubirana bakoranye indirimbo imwe bise 'For Someone'.

Mu 2020 aba baraperi batunguye benshi bakorana indirimbo bise 'No more Drama' bahuriyemo na G-Bruce bagaragaza ko bongeye kwiyunga.

Jay Polly mu bizazane...

Mu 2012, Jay Polly yari yikuye amata ku munwa ubwo yumvikanaga avuga ko 'abanyamakuru bo mu Rwanda ari amadebe' nyuma y'uko hari hasakaye inkuru zavugaga ko yaba yarafungiwe muri Kenya.

Iki kibazo cyafashe indi ntera kuko abanyamakuru batangiye kwanga gucuranga indirimbo ze, kandi icyo gihe uburyo bundi bumenyekanisha ibihangano nka YouTube bwari butaratera imbere mu Rwanda, ku buryo umuhanzi ushaka kubaka izina yagombaga kunyuza ibihangano bye kuri radio.

Mu mwaka wakurikiyeho, Jay Polly ntiyagaragaye mu bahanzi bitabiriye Primus Guma Guma Super Star, bitewe no kutumvikana n'abanyamakuru kandi ari bo batoraga abitabira iryo rushanwa. Nyuma uyu musore yaje gusaba imbabazi, ndetse aza kongera kubaka umubano we n'abanyamakuru ndetse n'abafana be, uretse ko hari byinshi yahombeye muri ibyo bikorwa.

Nyuma yo kwegukana igihembo cya Guma Guma, Jay Polly yakomeje kuvugwa mu bibazo byo gushwana n'inzu yamufashaga mu gutunganya umuziki, ariko ibintu biza kujya habi mu 2018, ubwo yafungwaga azira gukubita umugore we.

Uyu mugabo yaje kuva mu buroko, atangira imikoranire n'inzu itunganya umuziki ya The Mane, ariko nayo ntibakorana igihe kirekire kuko yayishinje kutubahiriza amasezerano y'imikoranire bagiranye.

Muri Mata 2021, Jay Polly yongeye gufungwa ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi, aho Polisi yamufatanye n'abandi bantu 12, barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

Jay Polly amaze imyaka 3 yitabye Imana
Yari akunzwe na benshi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/hashize-imyaka-3-yitabye-imana-ibigwi-n-amateka-bya-jay-polly-wasize-umwijima-mu-bakunzi-be

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)